Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu mpera z’icyumweru gishize, rwumvise ubuhamya bw’abana ba Dr Sosthéne Munyemana, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze umukobwa we witwa Lilane Kamaliza amuvuga ibigwi nk’umubyeyi w’igitangaza wakundanga abantu n’umuryango we by’umwihariko, ku buryo bidashoboka ko yaba yarijanditse mu bwicanyi.
Kamaliza yabwiye urukiko ko nyuma gato yo kugera mu buhungiro mu Bufaransa (muri Nzeri 1994), se yahise atangirwa ikirego ashinjwa Jenoside, maze Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch” ugasohora inkuru iteye ipfunwe, imwita umubazi w’i Tumba, “Le Boucher de Butare,” mu gifaransa.
Agira ati “Bashatse kumugerekaho ubwicanyi, kuko muri icyo gihe nib wo ‘Human Rights Watch’ yasohoye inyandiko imwita umubazi w’i Tumba.”
Uyu mukobwa uvuga ko byamuteye intimba ku mutima, asobanura se nk’uwari umuntu mwiza, “utakwica n’isazi”.
Ati “Abamuzi bose bamuzi nk’umuntu mwiza kandi w’umunyabwenge, umugiraneza ugira umutima woroshye ku buryo rimwe na rimwe ahubwo yibwiraga ko abantu bose ari beza nka we.” Aha, ni ho Kamaliza ahera yibaza agira ati “Ni gute data wari umeze atyo, yaba yarahindutse ikinyamaswe mu kanya nk’ako guhumbya!”
Muri uwo mujyo, musaza we Gustave Ngabo, mu buhamya bwaranzwe n’amarira, na we yabwiye urukiko ko azi papa we, nk’umubyeyi w’intangarugero, udatererana umuryango we, ku buryo ubupfura bumurangwa bwose ari we abukesha.
Asubiza ikibazo yari abajijwe na Me Lurquin, wunganira umubyeyi we, kibaza uko yakira ibirego se ashinjwa, Ngabo yagize ati “Nta kuntu data yaba yarashoboye gukora ibyo bamushinja. Ntibishoboka. Ntibishoboka. Ntibishoboka. Ababyeyi banjye bari abantu bubashywe kandi bicisha bugufi. Sinigeze mbona data ashaka kwishyira hejuru y’uwo ari we wese.”
Ngabo yageze aho abwira urukiko, ko iyo bitaza kuba uburere yahawe n’ababyeyi be atari kugira aho yigeza, ngo ashobore kubaka umuryango wubakiye ku ndangagaciro.
Ati “Ntabwo ari data waba warakoze ayo mahano!”
Ngabo yasoje avuga ko uburyo itangazamakuru rikomeje gutambutsa inkuru z’urubanza rwa se, rimwita “Umubazi w’I Tumba” bigira ingaruka ku muryango we, ku babyeyi be ndetse no ku mugore we.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kibi kirenze ibindi byaba mu Rwanda, ariko nizera ntashidikanya ko data ari umwere.”
Urubanza rw’ubujurire rwa Dr Sosthene Munyamana rwatangiye ku itari 16 Nzeri 2025 mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rukazasozwa ku itariki 23 Ukuboza 2025. Akurikiranyweho birimo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore, gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.
Ashinjwa kandi icyaha cyo gukwirakwiza imbunda yahawe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yiyise iy’abatabazi.
Oswald Niyonzima