Izi mbogamizi abaturage bafite ngo ni uko hari abo usanga bibutse nko kwambara neza agapfukamunwa ari uko babonye abashinzwe umutekano bamara kurenga ugasanga bakamanuye, ndetse hari n’amabwiriza batubahiriza iyo bari bonyine, ibi bikaba byagira uruhare runini mu gukwirakwiza icyorezo cya Covid19.
Habumuremyi David w’imyaka 29 ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali avuga ko bibabaje cyane kuba hari abaturage birengagiza uburemere bw’icyorezo bakubahiriza amabwiriza ari uko babonye Police. Yagize ati “Iyo urebye hari abantu usanga bibuka nko kwambara agapfuka munwa ari uko babonye Police yamara kugenda bakongera bakisubirira mu byabo batitaye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covi-19 muri make hari abatinya Police cyangwa izindi nzego z’umutekano kurusha gutinya icyorezo.”
Habumuremyi akomeza avuga ko hakwiye gushyirwaho ubundi bukangurambaga bwo gukangurira abaturage akamaro ko kwirinda icyorezo cyateye bakumva ko bakwiye kurinda ubuzima bwabo badacunga ku jisho abashinzwe kugenzura abubahiriza amabwiriza.
Ibi kandi bigaragazwa no kudohoka nk’uko Kamariza Sonia ucuruza mu isoko rya Kimisagara abyemeza. Kuri we, uko iminsi igenda ishira hari abagaragaza ibimenyetso byo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Yagize ati “Mbere abantu bose wabonaga batinye icyorezo cya Covid-19 ariko ubu ubona ubwoba bwarashize mu bantu kandi aribwo bari bakwiye gushyira imbaraga mu kwirinda. Hari ubwo ubwira na mugenzi wawe ati ambara agapfukamunwa neza akakubwira nabi ariko yabona police akakambara vuba vuba, ukibaza kuki bubahiriza amabwiriza babonye Police bikakuyobera. Hakwiye gushyirwa imbaraga mu kugenzura abantu batubahiza amabwiriza kandi bagafatirwa ibihano bikakaye.”
Kwirinda nyabyo si ukubikora ku gitsure
Rugira Meraje umwe mu bakorerabushake bafasha abaturage mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nawe abona ko hari abirinda kubera amabwiriza kuruta kumva ko ari ukurinda ubuzima bwabo.Yagize ati “hari abantu bamwe bazi ko kubahiriza amabwiriza hari abo bireba cyangwa bakumva ko bakwiye kubikora kubera ko babonye ababishinzwe ariko dukomeza ku bigisha tubabwira ko aribo bambere kwirinda bifitiye akamaro.”
CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Police avuga ko icyambere gikomeye cyane ari uko abantu batekereza gutyo bafite imyumvire iri hasi cyane, idakwiye ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yagize ati “Igikomeye cyane ni uko abaturage bagifite imyumvire iri hasi, idakwiye, bagashyira ubuzima bwabo mu kaga, birimo no kubutakaza. Covid 19 ni icyorezo kirica,umuturage wumva ko yatinya police igenzura uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo yubahirizwa mu kurinda umuryango we ndetse n’abanyarwanda muri rusange, ibyo turabyamaganye. Police nta kibazo ifitanye n’abaturage, n’abaturage nta kibazo bafitanye na Police, ikibazo gihari ni Covid-19.”
CP Kabera akomeza avuga ko nta mpamvu yo kwihisha Police cyangwa kuyitinya.
Yunzemo agira ati : “Police iriho mu rwego rwo gufasha abaturage, kubungabunga umutekano wabo n’uw’ibintu byabo. Rero niba ishinzwe kureba uko umutekano w’abantu birimo no kugira ngo batandura Covid19 nk’uko bigaragara mu mabwiriza atandukanye. Niba wumva ko ariyo utinya kurusha icyorezo byaba ari ikibazo gikomeye cyane,ntibakwiye gutinya Police ahubwo nibayitinyuke ibafashe inabagire n’inama abe aribyo bashyira imbere ahubwo batinye Covid-19.”
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 nibwo icyorezo cya Covid-19 cyagaragaye bwa mbere mu bushinwa, mu mujyi wa Wuhan, kugeza ubu Igihugu cya Amerika nicyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19 kuko gifite abasaga miliyoni 3.
Hategekimana Innocent