Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Karongi, bavuga ko Muhayimana Claude kuri ubu urimo kuburanishirizwa mu Bufaransa akwiye kubazwa n’ubwicanyi bwabereye kuri Kiliziya na Home saint Jean Kibuye , stade Gatwaro ndetse no ku ishuri rya Nyamishaba , kuko naho bagiye bahamubona yaje mu bitero , aho yatwaraga interahamwe mu modoka zigiye kwica Abatutsi babaga bahahungiye.
Umwe mu barokotse Jenoside avuga ko yiboneye Muhayimana Claude atwaye imodoka ya Daihatsu irimo insoresore zidutera amabuye , aho twari turi mu Gasura badutera ari kuwa kabiri itariki 12.Bukeye bwaho kuwa 3 nabwo baraje ariko turahangana , rurangiza ngo yabaye ari kuwa 5ubwo Claude yagarutse azanye izindi nterahamwe zibagotera ku bitaro bya Kibuye. Agira ati” Yaraje afata iyo , yaje incuro enye batugoteramo hagati kuko abantu benshi bari bahungiye muri stade Gtatwaro maze barica barinigura”.
Uyu muturage uvuga ko yari asanzwe amuzi avuga ko bukeye bwaho yanatwaye interahamwe kwica abari bahungiye i Nyamishaba. Ati ” abazi i Nyamishaba nta nzu n’imwe itari irimo abantu abana n’abagore, kuko abagabo bo babaga hanze uwo munsi Claude yazanye ya Daihatsu baje incuro 2, hari n’abana bahigaga 34 bari baraturutse i Byumba bose barabishe “.
Undi muturage nawe w’i Karongi warokotse jenoside avuga ko yiboneye Claude aje I Nyamishaba azanye interahamwe. Agira ati” Njyewe nari narahungiye muri Kongo ngarutse nsanga umugore we acuruza akabari niho twanyweraga , Claude naramwibarije nti kuki mwatwishe, kuki mwaduhemukiye arambaza ngo ese warambonye nti nakubonye i Nyamishaba,kuva ubwo sinongeye kumubona nibwo muheruka”.
Uwimpaye Celestine umuyobozi w’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside mu ntara y’i Burengerezuba , avuga ko ubundi byari kuba byiza iyo Muhayimana aza kuburanira mu Rwanda, akabona abamushinja benshi kandi bamuzi. Ati”Dufite abantu benshi baguye muri stade Gatwaro ,kuri home Saint Jean ndetse no ku Kiliziya kandi aho hose hari abatutsi benshi, hari abamwiboneye ahaje mu bitero”.
Urubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye kuwa 21 Ugushyingo 2021,biteganyijwe ko ruzasozwa ku itariki ya 17 Ukuboza 2021.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne