Ku wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare, Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yakatiwe n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris, igifungo cy’imyaka 14, kubera ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umushinjjacyaha yari yamusabiye igiungo cy’imyaka 15, mu gihe abamwunganira basabaga ko ahita arekurwa.
Urukiko rwahamije ko ibyo byaha yabikoreye mu misozi ya Karongi, Gitwa, na Bisesero hagati ya tariki ya 7 Mata na mu mpera za Kamena 1994.
Ikimara kumva umwanzuro w’urukiko, uyu mugabo w’imyaka 65 waburanaga adafunze, yamaze iminota myinshi yicaye yiyumvira nk’umuntu utunguwe, mbere y’uko abajandarume bamusohora mu rukiko bamujyana muri gereza ya Fresnes.
Abunganizi ba Muhayimana, Me Reda Ghilaci na Hugo Latrabe, bafite gahunda yo gutakambira Urukiko Rusesa Imanza, bahise banenga icyo cyemezo “kitumvikana na gato, ukurikije ibimenyetso bishya byagaragaye mu rubanza, cyane cyane mu kwivuguruza kw’abatangabuhamya bamwe na bamwe.”
Muhayimana Claude, wahoze ari umushoferi mu Rwanda, nyuma akaza kuba umukozi w’umujyi wa Rouen mu Bufaransa, n’ubundi, mu mpera za 2021, urukiko rwa rubanda rwa Paris rwari rwamuhanishije igihano nk’icyo ku rwego rwa mbere.
Bose baburana urwa “ndanze”
Kimwe no muri urwo rubanza rwa mbere, n’ubu yongeye guhamwa n’icyaha cyo gutwara abajandarume n’interahamwe, umutwe wari waratojwe kuzakora jenoside, ahantu henshi habereye ubwicanyi bw’Abatutsi muri Kibuye no mu misozi iyikikije, ahiciwe ibihumbi n’ibihumbi by’abatutsi.
Alain Gauthier, umwe mu bashinze “Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa riharanira ko abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bashyikirizwa ubutabera (CPCR), ari na ryo ryatangije ikirego kuri Bwana Muhayimana, asanga bose baba baburana urwa “ndanze”. Ku rubanza rwa Muhayimana yagize ati: “Ibi ni byo barwaniraga gusa!”
Mu magambo anenga kuba, buri gihe, imanza nk’izi ziba zitegerejwemo “kumva ibinyoma bimwe by’uregwa”, uwo mugabo yagize ati: “Imanza z’ubujurire zirangwa buri gihe n’umwanzuro umwe, hemezwa igihano cyari cyaratanzwe mu rwego rwa mbere.”
Mu 1994, Claude Muhayimana yari umushoferi wa Hoteli ya Guest House i Kibuye, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Amezi make nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994, yahunze u Rwanda agera mu Bufaransa mu 2001, aho yaje kubona ubwenegihugu bw’icyo gihugu mu 2010.
Ubutabera butagira umupaka
Hashingiwe ku ihame ry’ “ububasha bw’inkiko z’ibihugu bwo kuburanisha abanyabyaha bakoze ibyaha bikomeye, hatitawe ku bwenegihugu bwabo, abo bakoreye ibyaha n’aho babikoreye”, u Bufaransa mumaze gucira imanza abanyarwanda benshi bari ku butaka bwabwo, kubera ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nyuma ya jenoside, abanyarwanda benshi barahunze barimo abakekwa kuyigiramo uruhare. Bamwe mu bahungiye mu bihugu by’u Burayi nk’u Buaransa, u Bubiligi, Suwedi, Danemark, Norvege, baraburanishijwe, bahamywa icyaha barakatirwa, barimo abagera ku munani (8) bamaze kuburanishwa n’igihugu cy’u Bufaransa.
Muhayimana aje akurikira uwaherukaga w’umuganga, Sosthène Munyemana, wakatiwe mu bujurire, mu Ukwakira 2025, igifungo cy’imyaka 24 kubera jenoside no kugira uruhare mu mugambi wo gukora iki cyaha.
Ni mu gihe urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Eugène Rwamucyo, wakatiwe igifungo cy’imyaka 27 kubera ubufatanyacyaha muri jenoside ryakorewe Abatutsi mu mpera z’Ukwakira 2024, rwo ruteganijwe kuba kuva ku ya 9 Kamena kugeza ku ya 17 Nyakanga 2026.






