Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, avuga ko Dr Rwamucyo yafataga Abahutu bo mu Majyepfo y’u Rwanda nk’ibyitso bya FPR Inkotanyi.
Uyu mutangabuhamya wakoraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yibuka ubwo mu 1993, yigeze gufata umugoroba wo kuganira n’inshuti ze zarimo Abahutu n’Abatutsi zikomoka mu Majyepfo no mu Majyaruguru y’u Rwanda, biganjemo abakoraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ku kibazo cy’ibitero bya FPR Inkotanyi k’u Rwanda.
Agira ati “Nakoze ibishoboka byose ngo mbasobanurire ko ikibazo kitari hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ko ahubwo ari ikibazo gishingiye ku nyota y’ubutegetsi, bityo kikaba gikeneye igisubizo gishingiye kuri demokarasi.”
Uyu mutangabuhamya yari Umuhutu wari uje gukora muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagati ya Mata-Nzeri 1993. Avuga ko muri ibyo biganiro, abenshi mu Bahutu bo mu Majyepfo babonaga amashyaka menshi nk’uburyo bwo kuzana impinduka no kurangiza urugamba rwa FPR Inkotanyi.
Gusa, Dr Rwamucyo yita Umuhutu w’intagondwa wakomokaga mu Majyaruguru ngo ntiyazuyaje kumwuka inabi, amubwira gusubiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibitekerezo bye bya demokarasi.
Agira ati “Yarambwiye ati ‘Subira muri Amerika n’ibyo bitekerezo bya demokarasi, n’ubundi Abahutu bo mu Majyepfo musanzwe muri ibyitso by’Inkotanyi.”
Muri ibyo biganiro, uyu mutangabuhamya washidikanyaga ku ishyaka rya CDR, ishyaka Dr Rwamucyo “atahwemaga kuririmba ko ari ryo arimo, n’imbere y’abanyeshuri yigishaga”, Dr Rwamucyo yarambwiye ati “Agakiza ka rubanda kazaturuka kuri CDR, kandi bigomba kunyura mu kwikiza umwanzi (Umututsi) n’ibyitso bye (Abahutu batari bashyigikiye ibitekerezo by’ubutagondwa bwa bagenzi babo).
Mu buhamya bwe, yanibukijwe ibaruwa yandikiye FBI muri Mutarama 1996 ubwo yari mu iperereza kuri Dr Sosthene Munyemana, uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 24 n’uru Rukiko rwa Rubanda rwa Paris. Muri iyo baruwa, uyu mutangabuhamya yagiraga ati “Nta muntu n’umwe uzigera anyumvisha ko Sosthene Munyemana yafatanyije na Rwamucyo mu bwicanyi bwabereye i Butare.”
Akomeza avuga ko azi aba bagabo bombi kuko Munyemana yari inshuti ye y’igihe kirekire, naho Dr Rwamucyo we akaba yari yageze i Butare agiye gusimbura uyu mutangabuhamya mu kazi, kuko yari agiye gusubira kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ati “Mu mezi atandatu nakoranye na bo, sinigeze mbona Munyemana wari Umuhutu ushyira mu gaciro (Hutu modéré) agendana na Dr Rwamucyo, Umuhutu w’umusederi (CDR) wo mu Majyaruguru wuzuye ibitekerezo by’ubuhezanguni.”
Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, biteganyijwe ko ruzapfundikira urubanza rwa Dr Rwamucyo ku wa 29 Ukwakira 2024. Muri rubanza rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 2024, Dr Rwamucyo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyaha cy’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cya Jenoside icyaha cy’ubugambanyi muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Oswald Niyonzima