Umunyarwanda Dr Eugene Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, ko ava mu Burusiya mu 1989 aho yigaga yasanze Abanyarwanda barebana ay’ingwe bishingiye ku moko yabo.
Dr Rwamucyo avuga ko nyuma y’umwaka umwe ageze mu Rwanda, umutwe wa FPR Inkotanyi wahise utera u Rwanda, kuri we akaba ngo yarabonaga ari intambara idafite impamvu n’igisobanuro.
Kuri uyu wa 15 Ukwakira, yiregura ku buhamya bumushinja, yagize ati “Naribeshye, ariko numvaga ndi umwere kuri ayo macakubiri. Sinigeze nifuza na rimwe kwihuza n’umugambi wa Jenoside.”
Mu kwiregura kwe, yavuze ko ari ngombwa ko yiregure ku buhamya bw’urusyo bamukorera, ariko akagira ati “Kumpuza na Férdinand Nahimana wigaga i Sorbonne akaba yari n’umunyeshuri wa Pierre Chrétien ni agahomamunwa.” Kaminuza ya Serbonne ni imwe muri Kaminuza zo mu Bufaransa, mu gihe we (Dr Rwamucyo) yigaga i Leningrad mu Burusiya.
Pierre Chrétien uvugwa aha ni impuguke mu mateka, by’umwihariko yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo. Uyu munyamateka yagiye asohora ibitabo bitavugwaho rumwe na Leta y’u Rwanda kubera ko ibibikubiyemo ibifata nk’ibiba urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi bo mu Rwanda.
Dr Rwamucyo akomeza avuga ko avuye kwiga mu Burusiya yahawe akazi kajyanye n’ibyo yari yarize bijyanye n’isuku n’isukura. Akavuga ko Inkotanyi zitera ku wa 1 Ukwakira 1990 yazibonye nk’inyangabirama.
Ati “Kuri njye, cyari icyaha kibasira amahoro cyagombaga kungiraho ingaruka ubuzima bwanjye bwose kikanazigira ku gihugu.Gusa njyewe ndi umwere, nta bwicanyi na bumwe bw’Abatutsi nigeze njyamo.”
Ahakana uruhare rwe muri Jenoside, avuga ko kuva afite imyaka 23 kugeza afite imyaka 33 yabaga mu Burusiya, cyakora akavuga ko aho agereye mu Rwanda, Inkotanyi zimaze gutera, uwari inshuti bwacyaga yahindutse umwanzi.
Ati “Ni intambara yari ije gutanya Abanyarwanda bari basanzwe bibanira mu mudendezo,” agakomeza asingiza MRND, Ishyaka rya Juvenal Habyarimana ko “Ryari ishyaka ry’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ryavangiwe na FPR.”
Ibyo gukuraho imibiri y’Abatutsi
Mu gihe, guhambisha imibiri y’Abatutsi mu gihe cya Jenoside ari kimwe mu bigarukwaho n’abatangabuhamya bose bagiye kumushinja mu rukiko, Dr Rwamucyo yiregura ko ari we muganga wenyine mu gihugu wari warize ibijyanye n’isuku.
Kuko abamushinja iri shyingura ry’imibiri y’Abatutsi muri Jenoside barisanisha n’uruhare rwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi, we gira ati “Nta rondo nigenze nkora, nta bariyeri nigeze njyaho. Naba narabaye igikoresho cya Jenoside yabaye i Butare gute!”
Avuga ariko kubera ko imibiri y’abishwe yari itangiye kuzana impumuro itari nziza, byabaye ngombwa ko agira icyo akora nk’umuntu wize ibijyanye n’isuku.
Ati “Hari imbwa, hari inkongoro birya imibiri. Natinye ko hazaduka icyorezo cya Kolera na Tifoyide kuko inzego z’ubuzima byari byanzirenze.”
Avuga ko icyo gihe yahise avugana n’uwari Perefe wa Butare, bamuha ikimodoka cyo kubafasha gushyingura iyo miniri (bulldozer) cy’uwitwaga Birasa ngo bakimarana icyumweru bashyingura.
Ati “Njyewe nagendanga ngiye gutanga amabwiriza nkareba uko Birasa arimo kubigenza.” Avuga ko yagiye i Gishamvu, i Nyakibanda no ku Kiliziya cya Nyumba. Ati “Nagendaga mu gitondo ngataha nimugoroba maze gutanga amabwiriza.”
Avuga ko mu cyobo bari bacukuyr i Nyakibanda bahashyinguye imibiri ibarirwa muri mirongo itanu, i Nyumba bakahashyingura abari hagati ya 500 na 1000 ubundi bakagaruka i Butare. Ati “Ariko muri icyo gihe cyose nakomezaga gutegura ingamba zigomba gufatwa no kugenderaho.”
Dr Rwamucyo ariko, ibya Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare abyegeka ku basirikare “n’abandi bantu babaga bihitira,” ku buryo ngo udashobora kumenya uwaba warishe abatutsi bo mu cyari Perefegitura ya Butare kuko byakozwe n’abantu batari bahatuye.
Oswald Niyonzima