Ibi byagarutsweho n’abatangabuhamya mu rubanza rurimo kuburanisha uyu Hategekimana Philippe wari uzwi ku izina rya Biguma, ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi akurikiranyweho.
Ni urubanza rwatangiye kuwa gatatu tariki 10 Werurwe 2023, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. Biguma yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Bamwe mu batangahabumya, yaba abafunze bahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abarokotse jenoside, bahuriza ku kuba Biguma yarangaga Abatutsi na mbere y’uko jenoside itangira.
Umwe mu batanze ubuhamya warokotse jenoside yakorewe Abatutsi wavutse mu 1959, akaba yaranakoze mu kigo cya jandarumori mu gihe Biguma yahakoraga, ku wa kabiri taliki ya 6 Kamena 2023 yagize ati «Biguma yangaga Abatutsi kugeza ubwo umwana yamuhaye amazi yo koga, yamara kuyoga ati ‘mbabajwe nuko nyahawe n’Umututsi’». Yakomeje agira ati «hari habaye inama nyuma y’umuganda hagati yo mu 1986 na 1989, icyo gihe uwari perefe yitaga Abatutsi imyanda naho Biguma we yabitaga abasenkantinefu (aba 59 baba bashaka kuvuga Abatutsi kuko ari wo mwaka ufatwa nk’uwatangijwemo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bikaviramo bamwe guhunga igihugu, NDLR), icyo gihe wahuraga n’Umuhutu uri Umututsi akakwita umu59».
Undi mutangabuhamya wakatiwe burundu kubera ibyaha byamuhamye bya jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati «bari baratwigishije ko Abatutsi ari babi, umunsi twagiye kubica twariye inka zabo». Undi mutangabuhamya warokotse jenoside ufite imyaka 40 uregera indishyi yavuze ko ubwo bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, hari interahame yitwaga Semahe y’i Nyamiyaga akaba ariyo yakiraga abajandarume. Nyuma yongeyeho ko hajemo n’uwitwa Biguma. Yagize ati «uwo mujandarume (Biguma) yararakaye aravuga ngo ziriya mbwa z’Abatutsi ziracyakora iki hariya?» Bamusubije ko nta bikoresho bafite bihagije, Biguma abereka mu modoka ko huzuyemo imihoro itwikirije ihema, itangira guhabwa interahamwe.
Muri uru rubanza Biguma yashinjwe kwanga Abatutsi kuva kera, yasabye ijambo agira ati «ibyo abatanze ubuhamya bavuga ko nangaga Abatutsi sibyo kuko data umbyara mu mwaka 1963 yaherekeje yabaherekeje i Kibungo n’i Bugesera, tumubajije impamvu atubwira ko ari abavandimwe bakaba n’inshuti».
Umutangabuhamya uzi amateka y’u Rwanda nawe yagarutse ku kwanga Abatutsi aho yagize ati « urwango ku Batutsi rwigishijwe kuva ku mwana muto bavuga ko Abatutsi ari babi ku buryo Imana itabakunda».
Biguma akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994, birimo kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye muri Nyanza, gushyiraho no gushyirishaho za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, urupfu rw’Abatutsi bagera ku 10 000 biciwe i Nyamure, n’abagera kuri 300 biciwe i Nyabubare na Nyamiyaga (Rwabicuma) no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Umukunzi Médiatrice