Ku wa 18 Ukuboza 2024, ni bwo Umunyarwanda Hategekimana Philippe yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nubwo uregwa avuga ko byakozwe adahari. Ukuri, imbere y’umucamanza, ni uko Biguma ubwe ari «amayobera»!
Muri uru rubanza kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwa munani ruburanishirijwe mu Bufaransa, umugabo Hategekimana Philippe w’imyaka 68, uzwi ku izina rya BIGUMA, ufite ubwenegihugu bw’Abafaransa ku izina rya Philippe Manier, ni umunyarwanda wa cyenda wahamwe n’icyaha cya jenoside. Kimwe n’abandi bose, na we yaburanye ahakana icyaha.
By’umwihariko, BIGUMA we yemeza, kuva mu ibazwa rya mbere, mu rubanza ku rwego rw’iremezo no mu bujurire, ko atari akiba mu karere ka Nyanza, ari ho hakorewe ibyaha aregwa. Ashimangira ko ubuhamya bumushinja bwacuzwe na Leta y’u Rwanda, kubera ko ngo atavuga rumwe na yo.
Nyamara ubwo yasomeraga mu ruhame umwanzuro w’urukiko, Perezida w’inteko iburanisha, Bwana Marc Sommerer, yabwiye uregwa ati : « Ukomeje kuba umuntu w’amayobera imbere yacu». «Ntabwo wigeze ugaragaza kwicuza, nta guhakana jenoside, nta kwisuzuma ngo usubize agatima impembero. Wakomeje gusa kwigaragaza nk’umuntu wahohotewe, mu mugambi mubisha.»
« Ukuboko gushishikaye kwa jenoside! »
Mu gukomeza gusasira icyemezo cy’urukiko rwa rubanda, perezida Sommerer yagize ati: “Aho kuzuza inshingano zawe nk’umujandarume, zo kurinda abaturage, wakoresheje ububasha bwawe n’icyubahiro cyawe. Wagize uruhare rugaragara mu iyicwa ry’abasaza, abagore n’abana. » Yabisobanuye agira ati: «Wabaye ukuboko gushishikaye kwa jenoside, binyuze mu kubyiyemeza no kubiha umurongo ngenderwaho». Akomeza avuga ko iyo atahaba, «ibikorwa by’ubwicanyi ntibyajyaga kugera ku ntera ingana kuriya».
Uwo abantu bose bitaga” Biguma”, impine ya “Bigumabigezekumunwa”, izina ry’umwarimu we ngo wari uzwiho ubukana buvanze n’ubugome, yaburanishijwe n’u Bufaransa, hashingiwe ku ihame ry’ububasha mpuzamahanga bwo gukurikirana abakoze ibyaha by’ubugome, hatitawe ku hantu no ku bo byakorewe.
Icyemezo cyafashwe n’urukiko nyuma yo kwiherera mu gihe cy’amasaha 13, cyenda gusa n’ibyari byasabwe n’ubushinjacyaha. Mu kucyakira, aho ahagaze nk’igiti mu kazu k’ibirahure kagenewe abashinjwa ibyaha by’ubugome, Bwana Hategekimana nta jambo na rimwe yakivuzeho, nta no kunyeganyega cyangwa se ngo agaragaze amarangamutima.
Mbere gato y’uko urukiko rujya kwiherera, mu ijambo yavuze abajijwe icyo yongera ku rubanza rwe, yagize ati « ibintu mu Rwanda byari inzozi mbi zidashira. Jenoside yakorewe abatutsi yabaye amahano. Kuri njye, inzozi mbi zirakomeza. Ndi umuntu washengabaye kuko njye ndi umwere ku byo ndegwa. »
Ubuhamya bw’ubuhimbano !
Alain Gauthier, perezida wa CPCR- Umuryango ukorera mu Bufaransa uharanira ko abakekwaho jenoside bagezwa imbere y’ubutabera, yishimiye uko ubutabera bwatanzwe. Yagize ati: “Ubutabera bwaratanzwe, ubucamanza bwagaragaje ukuri kandi turanyuzwe.”
Umuryango IBUKA, uri mu baregeye indishyi muri uru rubanza, na wo wishimiye icyemezo cy’urukiko. Umunyamategeko uwuhagarariye, Me Mathilde Aublé, agira ati “ Urukiko rwemeje imiterere ndengakamere y’ibyaha byakozwe n’ingaruka ku mateka y’ikiremwamuntu”.
Nyamara, mu gihe cyose urubanza rwamaze, abunganizi bakomeje gushimangira ko Philippe Manier akurikiranywe kubera impamvu za politiki, kandi ko ubutabera bw’Ubufaransa budafite ububasha bwo «guca imanza nk’izo zikomeye».
Nyuma y’urubanza, Umwunganizi we Me Emmanuel Altit we yagize ati: “Ikibabaje ni uko Philippe Manier yahamijwe icyaha, hashingiye ku bimenyetso bituzuye kandi bidahagije”. Yongeyeho ati: “Twerekanye ko nta kintu gifatika kiri muri dosiye ye, usibye ubuhamya buvuguruzanya kandi bw’ubuhimbano.”
Abunganira Philippe Manier batangaje ko bifuza gutakambira Urukiko rusesa imanza.
« Hose yari ahari nka shitani! »
Philippe Manier aregwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi mu 1994. Kuva urubanza rwatangira yakomeje guhakana ko nta ruhare yagize muri jenoside. Mu byo yakurikiranyweho, harimo kugira uruhare mu ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi hagamijwe gutegura icyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Yashinjwaga kuba yaragize uruhare cyangwa agashishikariza iyicwa ry’abatutsi benshi, muri Mata 1994 muri perefegitura ya Butare (mu majyepfo y’u Rwanda), harimo Nyagasaza Narcisse, umututsi wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo.
Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko Philippe Manier yategetse kandi akagenzura ishyirwaho rya “bariyeri” nyinshi, bariyeri “zigamije kugenzura no kwica abasivili b’abatutsi”.
Ubushinjacyaha kandi bwashinje Philippe Manier kuba yaragize uruhare mu gutanga amabwiriza, cyangwa se kuba yaragize uruhare aho ubwicanyi bwakorerwaga, mu bwicanyi bwinshi bunyuranye.
Harimo nk’ubwicanyi bwo ku musozi wa Nyabubare, aho abantu 300 biciwe tariki ya 23 Mata 1994. Harimo kandi ubwabaye, nyuma y’iminsi ine, ku musozi wa Nyamure, ahari hahungiye ibihumbi n’ibihumbi by’abatutsi, ndetse no mu kigo cy’ubushakashatsi cya ISAR Songa, na ho hiciwe abatutsi benshi.
Nubwo Biguma ahakana ibyo aregwa byose, abakoranye ibyaha na we bahuza cyane n’abahohotewe. Umwe mu bakoranye na we ibyaha agira ati « izi bariyeri zose zo mu mujyi no mu nkengero za Nyanza, ku dusozi twose abatutsi biciweho, hose yari ahari nka shitani ibunza urupfu! »
Inzira ndende y’ubuhungiro
Mu rubanza, amagambo ya Philippe Manier na gahunda ze yavugaga ko zimushinjura ntibyigeze byemeza abacamanza. Mu iperereza, yabanje kuvuga ko yageze i Kigali “ku ya 25 Mata], hanyuma“ 20 cyangwa 21 ”, ikindi gihe“ 22 cyangwa 26 ”. Mu gihe yatangaga imyanzuro ye nyuma, umushinjacyaha mukuru Rodolphe Juy-Birmann yagize ati: «Inkuru ya Philippe Manier ishingiye ku binyoma n’urujijo rwinshi. Nta na kimwe kirimo ukuri, asa n’utitaye ku kuba ibinyoma bye byakwizerwa, bikarangira aguye mu mutego wo kwemera ubwe ibinyoma bye. »
Nyuma ya jenoside, “Biguma” yahunze, muri Nyakanga 1994, yerekeza Zaire (RDC), nyuma ahungira muri Congo-Brazzaville, Repubulika ya Centrafrique na Kameruni. Muri iyo nzira ndende y’ubuhungiro, yahinduye umwirondoro we inshuro nyinshi. Dore ko nko muri Zayire yitwaga Hakizimana Philippe.
Muri Gashyantare 1999, ni bwo Hategekimana yageze mu Bufaransa agendeye ku byangombwa by’ibihimbano. Mu biro by’Ubufaransa bishinzwe kurengera impunzi n’abantu badafite ubwenegihugu (Ofpra), yatanze umwirondoro we nk’umwarimu wa siporo mu Rwanda – kandi koko yaramubaye – kugira ngo ashobore guhabwa ubuhungiro.
Ku isonga y’ubwicanyi
Ubwo inteko y’abacamanza bo mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris yasuzumaga inkuru y’umutangabuhamya VB, warokotse ubwicanyi bwa Nyamure, wavugaga ko yabonye “Biguma” “yambaye imyenda yijimye, ingofero itukura n’imbunda” mu gihe cyo “kurasa no gutanga amategeko, yasanze « byari ukuri. Ku bwe, Philippe Hategekimana ni we warashe bwa mbere “ku itsinda ry’abagore”, kugira ngo atange ikimenyetso cyo gutangiza ubwo bwicanyi.»
Abacamanza bemeje kandi ko ubuhamya bw’undi mutangabuhamya J N, wari ufite imyaka icumi muri jenoside, bwizewe, ubwo yatangazaga ko yabonye Ajida shefu “akwirakwiza imihoro mu baturage”. N’abandi benshi bahamya ko Biguma yabaga ari ahantu hose habaga hateguwe kandi hagakorerwa ubwicanyi.
SEHENE RUVUGIRO Emmanuel