Mu rubanza rwa Fabien Neretse ruri kubera I Bruxelles mu Bubiligi, hakomeje kumvwa abatangabuhamya, aho muri iki cyumweru hategereje kumvwa abagera kuri 60 bashinja n’abashinjura harimo abenshi bazava mu Rwanda, ndetse batangiye kumvwa. Abumviswe uyu munsi kuwa 18/11/2019 ni abo mu miryango yari ituranye n’ushinjwa I Nyamirambo.
Iburanisha ryatangiye saa 9h40 ku isaha yo mu Bubiligi,bahera ku ibaruwa y’umutangabuhamya wagombaga kubutanga ashinjura ariko yandika avuga ko atabutanga kubera umutekano we n’umuryango we mu Bubiligi. Uyu aheraho asaba ko ubuhamya bwe yazabutanga mu nyandiko.
Hahise hakurikiraho umutangabuhamya wiciwe nyina n’abandi bo mu muryango we. Yatangiye avuga ko papa we wagombaga kuza gutanga ubuhamya nawe atazabasha kuza kubera impamvu z’uburwayi. Yasobanuye uburyo ashinja Neretse nk’umuntu bari baturanye ndetse avuga n’uko nyina yapfuye ndetse n’uruhare rwa Neretse.
Yabajijwe impamvu atagiye ku ruhande rw’abaregera indishyi (parties civiles) avuga ko hakiri kare azabikora.
Hakurikiyeho undi mutangabuhamya w’umusaza we wari uturanye na Neretse I Nyamirambo, asobanura uko byari byitwaye igihe indege ya Perezida Habyalimana yari imaze kugwa. Avuga ko igwa yari mu kabari I Nyamirambo, avuga uko umwuka wari umeze muri icyo gihe.
Avuga ku buryo abantu 11 biciwe kwa Sissi wari umuturanyi wa Neretse; yagize ati “Nararebaga gutya, ntabwo ari ibyo nabwiwe. Haje ikamyoneti irimo abantu batatu, abasirikari babiri n’undi muntu umwe, bahagarara imbere yo kwa Neretse bigaragara ko ari we wari ubahamagaye ndetse ahita abereka kwa Sisi. Bahise bajyayo basohora abari kwa Sisi, babatondeka ku murongo batangira kubarasa”.
Agaragaza Neretse nk’umuntu wagize uruhare mu iyicwa ry’abo baturanyi be b’abatutsi, yavuze ukuntu inzu yo kwa Sisi Evariste (wiciwe umugore, Colette Sisi) interahamwe zashatse kuyisenya, maze Neretse akazibuza azibwira ko bayihorera ikazaba ibiro bya Segiteri. Icyo gihe ngo Neretse yari Nyumbakumi, afatanya na Ritararema wari Resiponsabule wa serire Gasake. Ubuhamya bwaje gutera ikibazo ubwo umucamanza byumvikana ko iyi dosiye ayifite mu mutwe, yagaragaje ko ibyo umutangabuhamya asobanura bitandukanye n’ubuhamya batanze muri 2002.
Uyu mutangabuhamya yaje gusetsa umucamanza bwa mbere kuva urubanza rwatangira. Aho bamubazaga niba yaragiye mu nama zipanga bariyeri, akavuga ko atazigiyemo, umucamanza akamubaza icyamubwiye ibyahavugiwe. Yasubije ko abantu babivugaga, hanyuma abazwa abo bantu babivugiraga asubiza avuga ati “Abagize bate? Uretse n’abavugaga, n’abasahuye sinababonaga. Narabyumvise gusa”. Uretse aba kandi hari n’undi mutangabuhamya watanze ubuhamya kuri “Video Conference” ari I Kigali, nubwo ubuhamya bwe hari abagaragaje ko bwashatse kwinjirirwa abunganira uregwa bavuga ko haba hageragejwe kuyikoresha ibitari byo (Hacking); cyakora umucamanza avuga ko azahamagara umupolisi w’umubiligi uri I Kigali akamubaza uko byagenze, igihe uwo mutangabuhamya yavugaga.
.
Iburanisha ryasojwe humviswe umwe ku ikoranabuhanga rya“Video Conference”; ejo hakazumwa abandi bane ndetse hasomwe n’ubuhamya bw’abantu babiri bapfuye baramaze kubutanga.
Musonera Sosthène