Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge Tumba mu karere ka Huye, bavuga ko Munyemana Sosthene uregwa kugira uruhare muri jenoside yazanaga abatutsi mu nyubako ya Segiteri kugira ngo bicwe urubozo.
Sosthene Munyemana mubyo aregwa harimo kuba yari atunze urufunguzo rwa segiteri Tumba mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibintu nawe adahakana ariko akavuga ko byari ukugira ngo arokore abatutsi.
Hari uwarokotse wavuze ko ibyo Munyemana avuga atari ukuri kuko nta waharokokeye ahubwo byari ukubica urubozo. Yagize ati: “Munyemana ibyo avuga ni ukubeshya no gushaka gushinyagura. Aravuga atyo se ubu uwamubaza abo batutsi avuga yarokoye yaberekana? Ese ko atabajyanye iwe muri segiteri niho hari hafite umutekano? None se ko yari afite ububasha n’ubushobozi bwose nibura yigeze abazanira amazi cyangwa ngo abazanire ibyo kurya? Yabazanaga kugira ngo bicwe urubozo kuko babajugunye mu cyobo cyari hafi hano ya segiteri, twabasanzemo bari barabajombaguye inshinge. Uretse ko niyo baticwa n’interahamwe, inzara yari kubiyicira kuko ntawe yigeze agaburira.”
Hari undi warokotse we wibaza aho izo mfunguzo Munyemana yazikuye kandi yari umuganga ntacyo yari ashinzwe mu buyobozi. Avuga ko bizeye ubutabera kuzakoresha ubushishozi. Yagize ati: “Ariko ubundi reka mbanze mbaze, Munyemana yari atunze imfunguzo za segiteri ate ko yari umuganga? Ntiyari konseye yewe nta n’izindi nshingano yari afite mu buyobozi. Izo mfunguzo rero yari azifite ate zari izo gukora iki? Ubwo ni uko nyine yari afatanije n’abayobozi bariho mu kwica abatutsi. Njyewe ku bwanjye numva Munyemana yafungwa burundu ariko nyine Urukiko ibyo ruzamugenera nibyo tuzagenderaho, twizeye ubutabera ko buzadusubiza agaciro.”
Dr Sosthene Munyemana yakatiwe n’urukiko gacaca rwa Tumba gufungwa burundu gusa ntiyari ahari yabaga mu Bufaransa ari naho yafatiwe akurikiranwa n’urukiko rwaho. Ku itariki ya 20 Ukuboza mu mwaka wa 2023 yakatiwe n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris gufungwa imyaka 24 harimo 8 agomba kumara muri gereza uko byagenda kose, gusa yaje kujurira, urubanza rwe rw’ubujurire rukaba rwaratangiye kuya 16 Nzeri ruteganijwe gusozwa kuwa 24 Ukwakira. .
Yvette Musabyemariya