Laurien Ntezimana, umwe mu bashinze “Association Modeste et Innocent (AMI)”, kuri uyu wa 29 Nzeri 2025, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yikatiye urwo gupfa atabizi, ariko akaza kurokorwa no kuba iwe yarahoranaga inzoga.
Ntezimana ubusanzwe yari utuye iruhande rwa Segiteri Tumba, kuri ubu mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Mu rubanza rwa Dr Sosthène Munyemana urimo kuburanishwa mu bujurire ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris yavuze ko ubwo Jenoside yari igeze hagati, we yahisemo kwigisha inzira y’amahoro.
Yagize ati “Ahagana mu matariki 10 Kamena 1994, nakoranyirije abantu kuri Paruwase ya Ngoma mbahamagarira kumva agaciro ka muntu, kandi ko ntawe ugomba kuvutsa Abatutsi ubuzima abahora uko bavutse.”
Muri uku gukusanya abantu barenga magana ane (400) abashishikariza kwitandukanya n’ubwo bwicanyi, ni ho Ntezima avugira ko yari yishyize mu kaga atabizi, kuko ngo n’ubusanzwe bari basanzwe bamutega iminsi kubera ko mu gihe abandi babaga bashishikaye barimo kwica Abatutsi, we yabaga arimo gushakisha aho abari ngo ajye kubahisha.
Agira ati “Rero, igihe nigishaga nari nikatiye urubanza rwo gupfa ntabizi, kuko bambwiye ko nta wundi mugabo bakeneye, ko maze kwigaragariza ubwanjye ko nifatanyije n’umwanzi.”
Icyo gihe ngo abasirikare bagiye iwe kumufata ngo bamwice bitwaje ko ngo bagiye gushakayo agakoresho bamushinjaga kugira, ngo yifashishaga avugana n’Inkotanyi. Cyakora, bagezeyo ngo yabazimaniye inzoga barasangira baranaganira, abasobanurira impamvu adatinya urupfu.

Laurien Ntezimana, aho ari hose aba avuga amahoro (Photo Le Canape)
Mu mpera z’ukwezi kwa 6 (Kamena) 1994, Ntezimana avuga ko yagiye i Nyarushishi gushaka Abafaransa bari mu butumwa bwari bwariswe “Zone Turquoise” kugira ngo baze gutwara abatutsi yari yarahishe. Ku itariki ya 1 Nyakanga 1994, abo Bafaransa bamwoherereje abaza kubatwara arabaherekeza, ariko we aza gusubira i Butare ku itariki 3 Nyakanga 1994.
Urukiko rumubajije kuri Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini Ngoma, akaba yari na mubyara we, Ntezimana yarubwiye ko Kanyabashi, muri Jenoside bitaga Kanyabatutsi, yashyize mu bikorwa amabwiriza yahabwaga n’inzego zo hejuru yo kwica abatutsi.
Ati “Na we agomba kuba yarijanditse mu bwicanyi. Nibaza ko yagombaga kuba yarakoze neza aho kwijandika mu bikorwa by’ubwicanyi.” Burugumesitiri Kanyabashi nyuma yaje gukatirwa n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku bijyane n’Abatutsi bari barakusanyirijwe mu Biro bya Segiteri Ngoma, bakajya bahakurwa bajyanwa kuri Komini, Ntezimana avuga ko icyo azi ari uko bari bakusanyirijwe kuri Segiteri no ku Kigo Nderabuzima, ariko ibyo kuba barahabakuraga babatwara ahandi atigeze abimenya. Cyakora, avuga ko hari ubwo yabonye Abatutsi bajyanwa ku Biro bya Perefegitura barinzwe n’abasirikare, nyuma bakaza kwicwa.
Ku bari mu biro bya Segiteri Ngoma no ku Kigo Nderabuzima, Ntezimana avuga ko Komite y’Umutekano ya Perefegitura yamusabye ko abajyana i Karama, ariko we abanza kujya i Karama wenyine agezeyo asanga Abatutsi barimo gutwikirwa no kwicwa, yanga ibyo iyo komite yamusabaga. Nyuma ngo baje kumusaba ko niba yanze kubajyana i Karama abatwara i Simbi, na bwo asaba uwari Padiri Mukuru wa Ngoma kubanza kumurebera uko bimeze, na we amubwira ko na ho Abatutsi barimo kwicwa, maze arabyanga.
Ntezimana ati “Icyo gihe abasirikare barantutse bambwira ko nagombaga kubajyana, ko ntumva ikigamijwe,. Mu by’ukuri, gukusanyiriza abantu hamwe ntabwo byabaga ari ukubashakira umutekano, byabaga ari ukugira ngo babone uko babica.”
Urubanza rw’ubujurire rwa Dr Sosthene Munyamana rwatangiye ku itari 16 Nzeri 2025 mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rukazasozwa ku itariki 23 Ukuboza 2025. Akurikiranyweho birimo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore, gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.
Ashinjwa kandi icyaha cyo gukwirakwiza imbunda yahawe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yiyise iy’abatabazi.
Oswald Niyonzima