Kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, ubwo Alain Gauthier yitabaga Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rwari rwatumyeho, ngo yongere gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Sosthène Munyemana, yabwiye urukiko ko bishoboka ko batamwumvise neza ku buhamya yatanze mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, bityo ko ibyo yavuze babifata uko ntacyo akuyemo, ahubwo agasubiza ibibazo abazwa n’urukiko ndetse n’abunganira uregwa.
Yagize ati “Birashoboka ko mu rubanza rwabanje nta muntu n’umwe wanyumvise neza. Ntacyo nongera ku byo navuze mbere, cyakorwa ndasubiza ibibazo bya Perezida w’Inteko Iburanisha ndetse n’iby’abunganira Dr Munyemana.’’
Alain Gauthier ni Umuyobozi Impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira ko abakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR). Asanzwe azwiho guharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu bihugu byo mu Burayi, cyane cyane mu Bufaransa no mu Bubiligi babihanirwa, abishwe n’abagizweho ingaruka n’iyo Jenoside bakabona ubutabera.

Dr Sosthene Munyemana urimo kuburana mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ku byaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu ku ya 1 Ukuboza 2023, mu buhamya bwa Gauthier, yabwiye urukiko ko Dr Munyemana ari “Le Boucher de Tumba”, tugenekereje mu Kinyarwanda, bisobanuye “Umubazi w’i Tumba” bitewe n’uruhare rwe “mu bwicanyi bw’agashinyaguro” bwokorewe abatutsi b’i Tumba mu Karere ka Guye, by’umwihariko abari bahungiye mu Biro bya Segiteri Tumba, mu gihe ari we wari ufite urufunguzo rwayo.
Icyo gihe, umucamanza abajije Gauthier impamvu Dr Munyemana avuga ko ubuhamya bumushinja bwose ari ibinyoma, agira ati “Abenshi mu batangabuhamya barabeshya, kandi bimwe mu byo navuze ntibyigeze bisesengurwa byimbitse, bigatuma bifatwa nk’aho nishinje ubwanjye,” Gauthier yibukije urukiko ko iyo ari iturufu Dr Munyemana akoresha, abeshya ko Guverinoma y’u Rwanda yifashisha ubutabera mu kwikiza abatavuga rumwe na yo.
Gauthier aha yagize ati “Uru rwitwazo turuzi kuva mu myaka 28 ishize, ariko aha ndagira ngo mbaze: Niba Abanyarwanda bose ari ababeshyi nk’uko Dr Munyemana abivuga, tuvuge ko ubu ari we Munyarwanda w’umunyakuri koko!”
Mu gihe Dr Munyemana yavugaga aya magambo asa n’uwikoma FPR Inkotanyi, ko ishaka kurimbura buri muhutu w’umunyabwenge uri mu buhungiro yifashishije ubutabera nk’igikoresho, Alain Gauthier yabwiye urukiko ko atahamya ko FPR year de, ati “ Ariko uyu munsi urubanza turimo ntabwo ari urwa FPR ni urw’umuntu ku giti cye witwa Dr Sosthène Munyemana.”
Aha Gauthier yasobanuriye urukiko ko babazwa n’uko Impuzamashyirahamwe iharanira ko abakoze Jenonide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ifatwa nk’igikoresho cya Perezida Kagame na FPR.
Yagize ati “ Twebwe twiyemeje guharanira ubutabera bw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse, ntitugamije guhindura amateka y’ibyabaye cyangwa ngo tube tugamije guhiga abahutu b’abanyabwenge nk’uko Dr Munyemana abivuga. Akazi dukora, tugakora nta mutima mubi cyangwa umugambi wo kwihorera.”
Ubwo Jenoside yabaga mu 1994, Munyemana w’imyaka 70 ubu ngubu, yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi, akabifatanya no kuvura indwara z’abagore mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Dr Munyemana ufatwa nk’uwari ku isonga mu bwicanyi bwakorewe mu yari Segiteri Tumba, akomoka mu cyari Komini Musambira mu yari Perefegitura ya Gitarama.
Ibyaha akurikiranyweho birimo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore, gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.
Ashinjwa kandi icyaha cyo gukwirakwiza imbunda yahawe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yiyise iy’abatabazi.
Niyonzima Oswald