Ubutabera bwo mu gihugu cya Norvege bwohereje mu Rwanda uwitwa Gasana François unazwi ku mazina ya Dusabe Frank ukekwaho ibyaha bya jenoside kuza kuburanira mu Rwanda. Ubusanzwe, mu 2007 yari yarakatiwe n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero gufungwa imyaka 19 kubera uruhare rwe muri jenoside.
Gasana François yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa gatanu taliki ya 8 kanama 2025, yakirwa n’ishami ry’ubushinjacyaha bukuru rishinzwe gukurikirana abakekwaho jenoside baba hanze y’u Rwanda (GFTU). Mu itangazo Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwashyize ahagaragara, bwavuze ko Gasana wavutse mu 1972, mu 2007 yari yarakatiwe n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero gufungwa imyaka 19 kubera uruhare rwe muri jenoside.
Uyu mugabo w’imyaka 53 yageze i Kigali azanywe n’indege ya Ethiopian Airlines, yagaragaraga amwenyura ariko asa n’utarakira ibimubayeho. Yaje yambaye umupira wanditseho ngo “Kripos Sviktet Meg” bivuze ngo “Kripos yananiwe gukemura ikibazo cyanjye”. Kripos {Kriminalpolitisentralen) ni urwego rwa leta ya Norvege rushinzwe iperereza ku byaha bikomeye. Gasana François nyuma ya jenoside yahungiye mu mahanga, bikavugwa ko yari amaze imyaka irenga 20 aba mu gihugu cya Norvege aho yakoraga akazi ko gutwara bisi (bus).
Yatawe muri yombi mu Kwakira 2022 afatiwe aho yari atuye mu mujyi wa Kristiansand mu majyepfo ya Norvège, hagendewe ku mpapuro zimushakisha zatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Muri Nzeri 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Oslo rwemeje ko Gasana yoherezwa mu Rwanda. Yajuririye icyo cyemezo, ariko muri Mata 2024, Urukiko rw’Ubujurire rushimangira icyo cyemezo. Ni icyemezo kitanyuze Gasana, bituma yitabaza urukiko rw’ikirenga rwa Norvege muri Kamena 2024, ariko na rwo rwemeza ko agomba koherezwa mu Rwanda. Nyuma y’inzira zose z’ubucamanza, Minisiteri y’ubutabera muri icyo gihugu muri Gashyantare 2025 yatanze icyemezo cya nyuma cyo koherezwa kwe ndetse kinemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Uretse François Gasana, igihugu cya Norvège muri 2013 cyabimburiye ibindi bihugu by’u Burayi mu kohereza ukekwaho jenoside aho cyohereje Charles Bandora waje gukatirwa igifungo cy’imyaka 30 muri 2015.
MANZI M. Gerard