Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Dr Eugene Rwamucyo rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva ku wa 1 Ukwakira 2024, yabwiye urukiko ko ubwo Jenoside yari igeze mu mahina i Butare, Gereza ya Karubanda, iherereye mu Karere ka Huye, yafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa n’abagororwa ngo batahe iwabo.
Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 81 wari umucungagereza wa Gereza ya Karunda, avuga ko bukeye yumvise ko Abatutsi bari baraye barekuwe bageze iwabo Interahamwe zikabica. Avuga ko, muri Jenoside, muri Gereza ya Karubanda habaye inama ihuje uwari Perefe wa Butare, Sylvain Nsabimana, Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini Ngoma (ubu ni Akarere ka Huye) na Ruzindaza wari Perezida w’Urukiko rwaho.
Ati “Biturutse ku myanzuro y’iyo nama, infungwa n’abagororwa barerekuwe. Abatutsi bagombaga gusubira ku dusozi bakomokaho akaba ari ho bicirwa.”
Avuga igituma ahamya ko ari umugambi wari wateguwe, ari uko bukeye bwaho yasubiye ku kazi, akumva ko abatutsi baraye barekuye bose bishwe. Bivugwa ko iyica ry’abatutsi bari bafungiwe ku Karubanda, ryaje risa no gutanguranwa n’Inkotanyi kuko zari ziri hafi gufata Umujyi wa Butare.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Abatutsi bari bafungiye ku Karubanda icyo gihe bari barafungiwe ibyaha byoroheje, ariko abenshi muri bo bakaba ari abari barafunzwe hagati ya 1991-1992 bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Abajijwe ku bijyanye no gushyingura imirambo muri Butare, ibiri mu byo Dr Rwamucyo ashinjwa na hafi buri wese mu batangabuhamya, we avuga ko yajyanye n’itsinda ry’imfungwa zibarirwa muri makumyabiri inshuro imwe. Ngo icyo gihe bari basabwe na Burugumesitiri Kanyabashi kujya gushyingura abatutsi bari biciwe kuri Komini Ngoma.
Avuga ko babatwaye mu modoka ya kamyoneti ariko ngo akaba yari ahagarikiwe n’abasirikare n’abapolisi ba komini muri iki gikorwa, akavuga ko imibiri yari itangiye kwangirika kuko ubwo bajyaga gushingura bari bamaze icyumweru bishwe.
Ati “Ikiliziya cyari cyuzuye imibiri y’abatutsi b’abasivili bishwe. Hari harimo abana, abagore; mbese abantu b’ingeri zose.”
Uyu mutangabuhamya avuga ko icyo gihe bagabanyijemo amatsinda abiri, itsinda rimwe ricukura icyobo cyo gushyinguramo, mu gihe irindi ryatundaga imibiri y’abagombaga gushyingura. N’ubwo atibuka neza itari babashyinguriyeho, uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko abo batutsi bashyinguye i Ngoma bari barahungiye kuri Paruwase ya Ngomba bavuye mu bice bitangukanye, birimo Maraba, Nyaruguru na Sovu.
Umucamanza Me Petre avuga ko mu makuru bakusanyije basanze abo Batutsi biciwe kuri Paruwasi ya Ngoma barishwe hagatiy’itariki 20-30 Mata 1994. Avuga ko mu bantu magana ane na mirongo irindwi na batandatu (476) bari bahahungiye magana atatu na babiri (302) bari abana. Muri abo bose, ngo nta n’umwe washoboye kurokoka.
Oswald Niyonzima