Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Gishamvu, hamwe mu havugwa ko Rwamucyo yahakoreye ibyaha bya jenoside bishimiye ko yafashwe akagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze.
Umwe mu barokotse jenoside yavuze ko bibafasha iyo bumvise ko abakoze jenoside cyangwa abayipfobya bafashwe bagahanwa.
Yagize ati ‘’Abagizi ba nabi bagiye badukorera amabi, kumva ko dufite abantu bari kubakurikirana batari kwidegembya, biradufasha cyane bikadushimisha.”
Mukagasana Chantal yavuze ko bimushimishije nyuma yo kumva ko Rwamucyo ari kuburana.
Yagize ati “nkimara kumva ikiganiro nahawe byanshimishije kuko Rwamucyo yadukoreye ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu, ntabwo twari tuzi ko yafatwe ngo ahabwe ubutabera, nubwo ataragera aho ahamwa n’ibyaha ngo tumenye igihano yahawe ariko twe n’abasigaye turi gusubizwa agaciro kuko turi guhabwa ubutabera.”
Mukagasana avuga ko bifuza ko bajya bajyanwa gutanga ubuhamya. Yagize ati “twifuzaga ko mu gihe hagize ufatwa mu bakoze jenoside bakomeye bavuka mu mujyi wa Butare cyangwa bari bahatuye, mwajya muduhamagaza tukajya kubatangaho amakuru kuko abenshi barabihakana bitwaje ko ntawe ubazi.”
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Gishamvu Rutazigwa Gérard, yavuze ko abarokotse bifuzaga kubona ko ubutabera burimo bukora.
Yagize ati “Icya mbere bifuzaga ni ukubona ko ubutabera burimo bukora kuko iyo umuntu ari mu mahanga nka kuriya baba bazi ko byarangiye atazafatwa. Ariko iyo bamaze kubona ko umuntu nka Rwamucyo afashwe agashyikirizwa ubutabera akaburana, iyo akatiwe hashingiwe ku byaha byamuhamye bituma abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bumva ko bahawe ubutabera.”
Urubanza rwa Dr Rwamucyo Eugene ruri kubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, rukaba ruteganijwe kumara ukwezi aho rwatangiye ku wa 1 Ukwakira rukazasozwa ku wa 31 1Ukwakira.
Yvette Musabyemariya