Abanyarwanda babiri, Pierre Basabose w’imyaka 76 na Séraphin Twahirwa w’imyaka 66, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bagiye kuburanishwa n’igihugu cy’u Bubiligi mu rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli (Bruxelles), ku byaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside.
Aba bagabo babiri bafatiwe mu gihugu cy’u Bubiligi muri Nzeri 2020 biturutse ku mpapuro zo kubashakisha zatanzwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bukavuga ko nabwo bwari bwaratangiye kubakoraho iperereza.
Umuyobozi w’ibiro bishinzwe gutanga amakuru mu bushinjacyaha bukuru bw’u Bubiligi (Parquet féderal Belge), Eric Van Duyse, yahamirije www.paxpress.rw ko urubanza rw’aba bagabo ruzatangira kuburanishwa taliki ya 09 Ukwakira 2023. Ati “Nibyo, dossier yiswe “Rwanda 8” ireba Twahirwa na Basabose izaburanishwa muri uyu mwaka n’Urukiko rwa Rubanda rwa Bruxelles. Kugena inteko iburanisha bizaba taliki ya 04 Ukwakira, naho urubanza mu mizi ruzatangira taliki ya 09 Ukwakira rupfundikirwe taliki ya 08 Ukuboza 2023”.
Basabose yahoze ari umusirikare ndetse akaba yari n’umushoferi wa Colonel Elie Sagatwa (muramu wa Habyarimana). Nyuma yo gusezererwa mu ngabo yatangiye ubucuruzi aho yari afite ibiro by’ivunjisha (Forex Bureau) hafi y’isoko rya Nyarugenge. Bivugwa ko yari umwe mu ba hafi y’umuryango wa Perezida Habyarimana, icyitwaga Akazu. Mu 1993, yabaye umunyamigabane wa kabiri muri Radio RTLM yari izwiho guhamagarira urwango rushingiye ku moko mbere ya jenoside. Akekwaho kuba yarateye inkunga poropagande ya jenoside. Aregwa kandi gutanga amafaranga n’intwaro mu mutwe w’Interahamwe mu duce twa Gatenga na Gikondo mu mujyi wa Kigali, anabashishikariza kwica Abatutsi.
Séraphin Twahirwa wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo ashinjwa kwica Abatutsi mu duce twa Gatenga na Kicukiro afatanyije n’Interahamwe zo mu Gatenga yari abereye umuyobozi.
Basabose mu muvuno wa Kabuga
Umwunganizi mu mategeko wa Pierre Basabose w’imyaka 76, Me Flamme, yagaragarije urukiko ko isuzuma ry’abaganga rigaragaza ko uwo yunganira ashaje kandi afite ibibazo by’uburwayi bw’ubwonko aho afite ibibazo byo kwibagirwa, kutabasha gutekereza, kutumva neza no kutabasha kwifatira icyemezo. Bityo uyu mwunganizi akagaragaza ko uwo yunganira atabasha kugira uruhare mu rubanza rwe kubera ibibazo by’ubuzima.
Ibi cyakora urukiko rwabitesheje agaciro rwemeza ko bitewe n’imiterere y’imiburanishirize mu rukiko rwa rubanda (cour d’assises), nta cyabuza ko Basabose akurikirana urubanza rwe akanarugiramo uruhare.
Uru ruzaba rubaye urubanza rwa gatandatu rufitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi ruburanishijwe n’u Bubiligi kuva 2001. Mu 2001, u Bubiligi bwaburanishije Soeur Maria Kizito, soeur Gertrude, Vincent Ntezimana na Alphonse Higaniro bakatirwa imyaka iri hagati ya 12 na 20. Mu 2005 bwaburanishije Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 na Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12. Mu 2007 haburanishijwe Major Ntuyahaga Bernard akatirwa gufungwa imyaka 20, mu 2009 ruburanisha Ephrem Nkezabera wakatiwe igifungo cy’imyaka 30, naho muri 2019 u Bubiligi bwaburanishije Fabien Neretse akatirwa gufungwa imyaka 25. Urubanza rwa Fabien Neretse ruheruka kuburanishwa n’u Bubiligi muri 2019, ari na rwo rwa mbere igihugu cy’u Bubiligi cyemejemo inyito ya ‘’jenoside.’’
Gérard MANZI