Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu yatangaje ko bishimiye uburyo urubanza rwa Philippe Hategekimana wiyitaga Biguma rwaciwe. Uyu yaburaniraga mu Bufaransa ku byaha yashinjwaga birebana na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba yarakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu.
Urubanza rwa Biguma rwari rubaye urwa gatandatu rujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruburanishijwe n’inkiko zo mu Bufaransa. Nyuma y’igihe kirenze ukwezi urubanza ruba, yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu kubera guhamwa n’uruhare rwe mu gukora Jenoside ndetse no kuyishishikariza abandi.
Nyuma yo kumara imyaka irenga 20 yihishahisha ngo adafatwa, yaje gufatirwa muri Kameruni mu 2018. Mu itangazo yashyize hanze nyuma y’isomwa rya ruriya rubanza, Wairimu yagize ati ‘’Haracyari n’abandi bagishakishwa ngo baryozwe uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bamwe muri bo babayeho mu buzima busanzwe ntacyo bikanga. Ikibabaje ni uko baba mu bihugu bibarizwa mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye.’’
Yakomeje ashishikariza abakihishahisha ko bakigaragariza ubutabera kugira ngo bukore akazi kabwo. Yagize ati ‘’ Umwanzuro w’uru rubanza ni ikimenyetso gikomeye ku bantu bakora ibikorwa bya kinyamaswa, abashishikariza abandi kubikora ndetse n’abafata ababikoze nk’intwari. Ubutabera ntaho bwagiye ku waba akigerageza kwihisha cyangwa igihe cyose cyashira atarafatwa.’’
‘’Twabonye ubutabera’’
Wairimu akomeza avuga ko urubanza rwa Biguma ndetse n’izindi nka rwo zibera hirya no hino atari izo gutanga urugero gusa ahubwo ari ikimenyetso cyo guha agaciro abahitanywe n’ayo mahano ndetse n’imiryango yabo. Yagize ati ‘’Biba ari umwanya mwiza wo kwifatanya n’ababuze ubuzima ndetse n’imiryango yabo, ndetse bikanafasha kurushaho kumenya ukuri ku byabaye.’’
Nyuma yo kumenya ko ashakishwa n’ubutabera, Biguma w’imyaka 68 yihinduye amazina yiyita Philippe Manier. Nyuma yo gufatwa, kuburana no gukatirwa, nibwo Loni yatangaje ko yishimiye ibyavuye mu butabera.
Mu rubanza rwe, Biguma wari wungirije umuyobozi wa Jandarumori muri Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda yari yarahakanye ibyo ashinjwa byose bijyanye no gukora Jenoside cyangwa kuyishishikariza abandi.
Mu bo yashinjwaga kwica harimo na Burugumesitiri wa Ntyazo, Nyagasaza Narcisse wageragezaga gukumira Jenoside ngo idakorwa muri komine yayoboraga. Yashinjwaga kandi kuyobora ubwicanyi ku musozi wa Nyabubare waba waraguyeho Abatutsi basaga 300, ubwabereye ku musozi wa Nyamure ahari hahungiye ibihumbi by’Abatutsi ndetse n’ubwabereye muri ISAR-SONGA. Kuri ubwo bwa nyuma, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kugira uruhare muri ubwo bwicanyi ariko rumuhanaguraho icyo kuba ari we nyirizina wishe.
Biguma yamaze iminsi 38 aburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, kuva tariki ya 10 Gicurasi 2023, akatirwa ku wa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023. Yemerewe kujurira.
Hategekimana w’imyaka 68 yavukiye mu yahoze ari komini Rukondo mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo.
Higiro Adolphe