Bamwe mu batuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyanza baratangaza ko kwegerwa n’abanyamakuru bagahabwa amakuru y’urubanza rw’abahakoreye ibyaha bituma bizera ko abahohotewe bazahabwa ubutabera.
Ubwo itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango PAX PRESS bari kumwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HAGURUKA, bitabiriye inteko y’abaturage mu kagari ka Cyotamakara mu murenge wa Ntyazo, ari naho hari agasozi ka Karama. Aba baturage bamenyeshejwe ndetse banasobanurirwa aho urubanza rwa Hategekimana Philippe wamenyekanye nka Biguma rugeze ruburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Nyuma y’ibisobanuro bahawe, bamwe muri bo bagaragaje imbamutima zabo kuri uru rubanza.
Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arokokana n’abana 2 muri 4 yari afite barimo n’uruhinja rw’ukwezi, ni umwe mu bari bitabiriye iyo nama.
Yavuze ko kumenya amakuru y’aho urubanza rugeze byatumye yumva aruhutse umutima. Yagize ati “kumva ngo Biguma yarafashwe byonyine, akaba agiye kuryozwa ibyaha yagizemo uruhare, mbyitezeho ko Abanyarwanda bazarenganurwa“.
Undi mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, yavuze ko kuba barasobaburiwe ibijyanye n’urubanza rwa Biguma, nk’abo Jenoside yabaye bakiri bato bibafasha bamenya amakuru ko ari gukurikiranwa. Yagize ati “bituma tumenya aho ari kandi ari gukurikiranwa, ndetse kon’ ibyo yakoze bizwi, n’aho icyerekezo cy’abahohotewe kigana“.
Akomeza avuga ko yifuza ko abanyamakuru bakomeza gukurikirana uru rubanza neza ku buryo bazamenye iherezo ryarwo.
Urubanza rurasatira umusozo
Ku wa kabiri tariki 27 Kamena 2023, wari munsi wa 32 w’iburanisha wahariwe kwiregura kw’abunganira uregwa Hategekimana Philippe wamenyekanye i Nyanza nka Biguma aho yari yungirije umuyobozi wa jandarumori.
Abavoka bane bamwunganira ari bo Maître GUEDJ, Maître DUQUE, Maître ALTIT na Maître LOTHE basimburanye mu kwereka abacamanza n’inyangamugayo ingingo zerekana ko uregwa ari umwere bashingiye ku byo abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko.
Maître GUEDJ waherutse abandi yashimiye inyangamugayo zatowe mbere y’uko uru rubanza rutangira, azibutsa indahiro zakoze ko zigomba kuyubahiriza zikurikije umutimanama.
Yagize ati “mukwiye guca uru rubanza nta rwikekwe, mukurikiza umutimanama wanyu kandi icyemezo cyanyu ntikigire aho kibogamira”.
Yanzuye asaba urukiko ko rwaha Hategekimana Philippe ubutabera bukwiye.
Mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 28 Kamena 2023 mbere yuko urukiko rwiherera ngo rufate umwanzuro, perezida w’urukiko Jean Marc LAVERGNE yabajije uregwa niba hari icyo ashaka kubwira urukiko, uregwa asubiza agira ati “Yego. Nyakubahwa perezida nizeye ubushishozi bwanyu, ndizera ko muza gushyira mu gaciro mukumvira n’umutimanama wanyu “.
Umwanzuro w’urukiko ukaba uteganyijwe gutangazwa kuri uyu wa gatatu mu masaha y’igicamunsi.
UMUHOZA Nadine