Mu rubanza rwa Claude Muhayimana ucyekwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 , akaba akurikiranweho gutwara abajyaga kwica abatutsi aho babaga bahungiye. Yiregura avuga ko hari iminsi yari arwaye malaria bityo ko ibyo ashinjwa atari kubikora arwaye. Abamushinja bo bakavuga ko ari amatakirangoyi atigeze arwara.
Colonel Christophe Koenig ni umuyobozi wari ushinzwe anketi mu rwego rwa OCLCH (Office central de lutte contre les crimes contre l’humanité, les génocides et les crimes de guerre). Uru ni urwego rushamikiye kuri Polisi y’ubufaransa, rukaba rufite mu nshingano gukora amaperereza ku byaha birimo ibya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu. Koening wumviswe mu ntangiriro z’urubanza rwa Muhayimana nk’umutangabuhamya w’umushakashatsi (témoin expert) yagize ati “nta mutangabuhamya n’umwe wigeze abona Muhayimana arwaye malaria yemwe n’abatanzwe n’abamwunganira (défense).”
Twayigira Emmanuel wavuzwe mu batangije ubwicanyi ari kumwe na Claude Muhayimana yakatiwe ku byaha bya jenoside aho yagiye mu gitero mu Gitwa i Karongi ahari hahungiye abatutsi bahigwaga. Uyu na we yavuze ko mu gihe cya Jenoside yabonye uregwa kenshi. Perezida w’urukiko yamubajije niba yarigeze amubona arwaye? Undi ati “oya.” Padiri Canisius Niyonsaba wamenye Muhayimana muri Mata 1994. Yahamagajwe na perezida w’urukiko ku bubasha ahabwa n’amategeko. Uyu mutangabuhamya na we yavuze ko mu gihe cya jenoside yabonye Claude inshuro imwe kandi ko atari arwaye akurikije uko yamubonaga.
Uregwa yajyaga ku kazi
Madamu Médiatrice Musengeyezu washakanye na Muhayimana Claude mu mwaka wa 1990 bakaza gutandukana, ubu atuye mu Bufaransa. Mu buhamya yatanze ari mu rukiko Perezida yamubajije icyo nyuma y’ibitero byo muri stade Gatwaro Muhayimana yakoraga. Médiatrice ati “yaragendaga nta cyamubuzaga kugenda. Ashobora kuba yarajyaga ku kazi.” Perezida w’urukiko amubajije icyo kujya ku kazi muri jenoside byari bivuze. Médiatrice ati “hari amagambo Interahamwe zakoreshaga nko kujyana umuntu kwa Dogiteri (Dr.) kumureba, gukora ni imvugo (language) bakoreshaga.”Perezida ati “ibyo byavugaga kwica abatutsi?”Médiatrice ati “yego.Mu gitondo barahamagaranaga bakavuga ko bagiye gukora.”
Bavuguruza uwahoze ari umugore we
Kuri uyu wa mbere ubwo hari ku munsi wa 16 w’urubanza rwa Claude Muhayimana, humviswe umutangabuhamya Venuste Misago, wavukiye Gishyita mu mwaka wa 1966 ubu akaba ari mu nkambi y’impunzi muri Malawi. Uyu mutangabuhamya mu gushinjura Muhayimana, yavuze ko baheruka kuvugana mu mwaka wa 2016 cyangwa 2017. Ngo yamenye ibyo Claude yahuye na bwo abisomye mu binyamakuru kuko ngo ikintu cyamubabaje ari ukuntu ibitangazamakuru byamwanditse bivuga ngo undi mu jenosideri uba mu Bufaransa yafashwe. Misago yakomeje avuga ko Claude Muhayimana igihe cyose yamubonye yabaga arwaye ariko ko yagendaga yoroherwa, ibi ngo bikaba byarabaye kuva Jenoside itangiye kugeza abafaransa baje ku Kibuye.
Umucamanza yamubajije impamvu abantu bose bumviswe n’urukiko mbere ye bavuze ko babonye Muhayimana ari muzima harimo n’umugore we wavuze ko yajyaga ku kazi buri munsi, Misago ati “umugore ntiyamenya uko claude yari amerewe yabaga mu gikari , abo bandi ni ababeshyi.”
Undi mutangabuhamya uri muri Uganda wumviswe n’urukiko mbere ya Misago yemeje ko yabonye Muhayimana arwaye malaria ariko ntiyatangaza iminsi yaba yararwaye kuko ngo atari yiteguye ko bayimubaza. Abajijwe niba atarigeze ava mu rugo avuga ko yabonaga afite intege nkeya. Yongeraho ko uregwa yafataga imiti ariko ko inzego z’ubuvuzi zitakoraga. Urukiko rwamubajije rero aho yakuraga imiti, asobanura ko ibitaro byakoraga n’ubwo byari mu buryo bugoranye. Uyu mutangabuhamya kandi yabajijwe ukuntu yabonye Muhayimana Claude arwaye kandi umugore we avuga ko atigeze arwara, asobanura ko we yamubonye arwaye.
Hari aho uregwa yivuguruza
Kuri uyu wa mbere ubwo yisobanuraga kubyo aregwa, Muhayimana yavuze ko yavuye iwe mu rugo tariki 14 Mata 1994 agiye gutwara umurambo w’umujandarume witwaga Mwafrika (wishwe n’abatutsi birwanagaho) abisabwe n’abajandarume (GD), ubutumwa avuga ko yamazemo igihe kigera ku cyumweru ariko akagira ordre de mission iriho iminsi isaga 10 nk’uko yabigaragarijwe na perezida w’urukiko wavuze ko itariki yo kugarukaho itari yo.
Muhayimana yongeyeho ko nyuma yo kuva mu Ruhengeri yageze ku Kibuye akarwara malaria indwara avuga ko yagejeje ku matariki abafaransa bahagereye muri Zone Turquoise. Ni mu gihe ariko abarokotse bo ku Kibuye baganiriye n’abanyamakuru bakorana na Pax Press bo bavuga ko abafaransa bahageze mu kwezi kwa 6 ubwicanyi busa n’ubwarangiye. Maître Karongozi André Martin wunganira abaregera indishyi we avuga ko uregwa yivugiye mu rukiko ko yamaze ibyumweru 2 mu Ruhengeli kuko ordre de mission bamuhaye yari isinye ku itariki 14 Mata 1994 izarangira tariki 27 Mata 1994. Gusa ariko ngo Muhayimana ntiyagiye mu Ruhengeli ku itariki 14 Mata ahubwo yagiye ku itariki 16 Mata 1994 haraye habaye ubwicanyi bw’I Nyamishaba mu birometero 2 uvuye kwa Muhayimana iwe mu rugo.
UMUHOZA Nadine