Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntibabasha kugera ahagenewe gukarabira intoki n’amazi meza n’isabune kuko habasumba,ibibabera imbogamizi zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange, na bo bari mu bagomba kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya covid-19, arimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bikorerwa ahabugenewe hubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu hasanzwe hahurira abantu benshi.
Hamwe muri aho hubatswe aho gukarabira intoki hano mu mujyi wa Kigali, ni mu kigo abagenzi bategeramo imodoka, ziganjemo izijya mu ntara ahazwi nka Gare ya Nyabugogo. Muri iyi gare, aho gukarabira hubatswe aho kwinjirira n’aho gusohokera. Mbere yo kuhinjira, ku muryango buri muntu, umuto n’umukuru, yaba agenda n’amaguru cyangwa n’imodoka, ategetswe kubanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Uburebure bwaho ntibworohereza bamwe mu bantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, ndetse n’abana bato kuhagera ngo bakarabe amazi n’isabune. Abana bato bari munsi y’imyaka 10 batahashyikira bisaba kubaterura bakikarabya, mu gihe abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bo hari ubwo bahabwa umuti wo kwihanagura uzwi nka hand sanitizer mu rurimi rw’icyongereza. NTIRENGANYA Jean de Dieu afite ubumuga bw’ubugufi bukabije. Avuga ko kuba aho gukarabira harubatswe hakigizwa hejuru, ari imbogamizi kuri we kuko bimukumira mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19. Agira ati”urabona hariya bakarabira, ntabwo mpagera,kandi iyo ngiye kwinjira kugira ngo njye muri gare, nca kuri aya marembo, kugira ngo ninjire; ngomba gutegereza umuntu uri bunkarabye.”
Nubwo aho kwinjirira muri gare ya Nyabugogo hubatswe higijwe hejuru, aho gusohokera iruhande rwa agence ya volcano, ho hasa n’ahigiye hepfo ho gato; ibyo NTIRENGANYA Jean de Dieu, akomeza avuga ko na bwo hatamworohera kugera ku mazi n’isabune; akifuza ko abafite ubu bumuga batekerezwaho bakajya bashyirirwaho ahantu hagufi. Ati” na ho ntabwo ari aha buri twese. Na bwo haracyari harehare cyane. Nifuzaga yuko na hano, bashyiraho akandi kantu hagufi ko kujya abantu bakarabiramo, gatoya ku buryo kareshya na buri wese. Ku buryo na wa wundi ugenda areshya gutya… (yerekana munsi ye gato) na we yakaraba”. Muri iyi gare nubwo hari ahubatswe ahagufi, hari abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bavuga ko aho na ho hataborohereza gukaraba.
Emile VUNINGABO ushinzwe gahunda yo kuzamura imibereho y’abafite ubumuga mu ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga (NUDOR), asaba ko abubaka aho gukarabira intoki bajya babikora babanje kumva ibitekerezo by’abafite ubumuga, kugira ngo bamwe batabifata nkaho birengagijwe. Agira ati” abari kubaka ubu ngubu, ni byiza ko babyitaho. Bifashishe abantu bafite ubwo bumuga, babahe ubunararibonye bwabo ku buryo bashobora kubaha ibipimo (mesures) bakurikiza kugira ngo wa muntu na we azakarabe neza abashe kuba yakwirinda.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel NDAYISABA, we avuga ko iki kibazo mu ntara cyakemutse ahubwo gisigaye mu mujyi wa Kigali. Yizeza ko agiye gukorana n’ubuyobozi bw’uyu mujyi kugira ngo aho gukarabira hose hubakwe. Agira ati “nahagera nkareba, noneho nkabona gutanga inama ku mujyi wa Kigali, kugira ngo babikosore. Kuko ugiye no muri gare I Remera,Kimironko ku isoko no kuri gare,na ho ntabwo byubahirije, uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.”
Bamwe mu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ubwo gahunda ya guma mu rugo yoroshywaga, basabye ko ahagenewe gukarabira intoki hakwegerezwa ahaborohereza gukaraba. Muri gare ya Nyabugogo aho byakosowe, ngo ntibyakosowe ku marembo yose, kuko nk’iyo bururutse mu modoka ku marembo yinjirirwamo yegereye agence ya Horizon, ngo bibasaba kuzenguruka kugira ngo bakarabire ahagenewe gukarabira intoki bashyikira. Bakaba basaba ko mu gihe byakosorwa, bagishwa inama kugira ngo batange urugero rwaho bashobora gushyikira.
UMUHOZA Nadine