Ubucuruzi bwa bimwe mu bice by’imibiri y’inyamaswa butuma ubuzima bwazo burushaho kujya mu kaga. Mu nama y’iminsi itatu yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abantu bafite ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, haganiriwe kuri zimwe mu ngamba z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba mu kurwanya ubucuruzi nk’ubwo.
Mu biganiro byasoje iyi nama tariki 23 Nzeri, hagarutswe cyane ku guhanahana amakuru hagati y’abanyamakuru bo mu karere bakora inkuru zijyanye no kubungabunga ibidukikije, kugira ngo barebere hamwe uko bahuza imbaraga, ubufatanye n’imikoranire nk’itangazamakuru kuri iyi ngingo.
Umwe mu batanze ikiganiro ukomoka muri Kenya, Nancy Githaiga, akaba ari n’umuyobozi wa gahunda yo kubungabunga ibidukikije mu muryango WWF-Kenya, yagize ati”Ntabwo byoroshye gutara inkuru zijyanye n’icuruzwa ritemewe ry’inyamanswa, kubera kubura amafaranga n’ubundi bushobozi bufasha abanyamakuru kugera kuri bene izo nkuru”
Kiundu Waweru, ukora mu mushinga Earth Journalism Network wa Internews we avuga ko kugira ngo abanyamakuru bagere ku nkuru zijyanye n’ubucuruzi butemewe bw’inyamanswa, hakwiye gushakishwa ubushobozi bwo kuzigeraho. Agira ati “Dushobora no kwifashisha utudege duto tutagira abadereva (drones) kugira ngo tudufashe kubona amakuru ajyanye n’ubwo bucuruzi.” Yongeyeho ko ijwi y’urubyiruko n’abagore ari ingenzi mu kubukumira.
Ibi kandi bishimangirwa na Ali ‘Mwamvita’ Manzu, umutokozi w’inkuru (editor) kuri KTN uvuga ko ijwi ry’abagore n’urubyiruko rikenewe mu kurwanya ubucuruzi bw’ibinyabuzima butemewe. Agira ati “Dushobora gukora inkuru zitavugwa, dushobora guhindura inkuru, tugaha isura nshya ibidukikije (restore nature).”
Daddy Sadiki Rubangura, ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda; avuga ko urubyiruko ndetse n’abagore bari mu itangazamakuru bagira uruhare mu gutanga umusanzu wabo biciye muri uyu mwuga. Agira ati “ni bo bafata iya mbere mu gukora inkuru zishingiye mu kwigisha umuturage, abakoraga ibyo byaha bakabireka”.
Avuga kandi ko binyuze mu itangazamakuru, hari inkuru nyinshi zagiye zikorwa zigaragaza bene ibyo byaha abaturage bagendaga bakora, ariko bigacika. Ati “rero umusaruro wavuyemo ni uko ababikora bamwe bacitse kuri izo ngeso, ahubwo ubu bakaba babarizwa muri koperative zibateza imbere kandi bagafata iya mbere mu kurinda Pariki bafatanyije n’ubuyobozi.
Yongeraho ko no muri iki gihe isi yose n’u Rwanda by’umwihariko byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, urugamba rwo rukomeje. Ati “nkatwe abanyamakuru, nubwo turi mu gihe cya Covid-19, kikaba n’igihe kigoye bitewe n’ingamba zo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo, biri mu nshingano zacu zo kurengera ibidukikije”.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, cyarwanyije ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa n’ibice by’imibiri yazo, aho abaturiye Pariki y’igihugu y’ibirunga iya Nyungwe n’iy’ Akagera, bamwe muri bo bahoze ari ba rushimusi, cyangwa se bajyaga guhiga inyamaswa zo mu ishyamba.
Gusa ariko kuva mu mwaka wa 2005 ubwo hajyagaho politiki ishingiye ku kubateza imbere ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kibaha 10% y’inyungu aturuka mu bukerarugendo (Tourism Revenue Sharing), byatumye abahigaga inyamaswa babivamo, ubu bakaba bibumbiye mu ma koperative atandukanye.
Leta na yo kandi yabubakiye ibikorwa-remezo birimo ivuriro, amashuri, begerezwa n’ amazi meza, ibyo bituma abahoze ari ba rushimusi bareka guhiga inyamaswa ahubwo, bafata iya mbere mu kuzirinda.
Rubangura avuga kandi ko uretse inkuru z’ubukangurambaga zakozwe n’abanyamakuru mu rwego rwo kwigisha abaturage, ngo u Rwanda runabaha umwanya wo gusangiza abandi ibyiza bagezeho (success stories), bitandukanye n’ubuzima bahozemo bwo gushimuta inyamaswa. Ati “ibyo bizatuma abo bagitekereza gukora ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa zo mu gasozi cyangwa se baburimo babireka. Bizasaba ubukangurambaga buhoraho, ndetse natwe Itangazamakuru tukabigiramo uruhare”.
UMUHOZA Nadine