AMI yifuza ko abafungirwa ubuzererezi bafungurwa barahindutse
Ubwo umuryango ‘’Association Modeste et Innocent – AMI’’ wizihizaga isabukuru y’imyaka 76 ishize hasinywe Amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu, watangaje ko kimwe mu byo u Rwanda rwagombye kongeramo imbaraga harimo kureba uko abafungirwa mu bigo by’inzererezi (transit centers) bajya bigishwa bagahinduka bakazagaruka muri sosiyete batameze nk’uko bagiye bameze. Kimwe mu byagarutsweho mu biganiro byabaye kuri…