Uwari Konseye wa Mushirarungu yagaragaje icyasembuye ubwicanyi i Nyanza

Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana rubera mu gihugu cy’u Bufaransa, mu buhamya bwa Israel Dusingizimana wari Konseye wa Segiteri Mushirarungu yagaragaje imbarutso y’iyicwa ry’Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabisindu ndetse no muri za Komini byari bituranye. Uyu mugabo uriho urangiriza ibihano bye muri gereza kubera ibyaha bya jenoside yahamijwe, yabwiye Urukiko ko yari asanzwe azi…

Read more

Paris : Col. Nzapfakumunsi yahakanye uruhare rwa Jandarumori muri jenoside

Ku munsi wa cumi w’urubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi ku izina rya Biguma, umutangabuhamya wahoze mu buyobozi bwa Jandarumori y’u Rwanda yumvikanye ahakana uruhare rwa Jandarumori muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Lt Col Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi waje kwiyita Munsi, ni umwe mu batangabuhamya bumviswe n’Urukiko rwa rubanda kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024…

Read more