Kuki data yaba yarahindutse ikinyamaswa mu kanya nk’ako guhumbya-Umukobwa wa Dr Munyemana
Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu mpera z’icyumweru gishize, rwumvise ubuhamya bw’abana ba Dr Sosthéne Munyemana, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze umukobwa we witwa Lilane Kamaliza amuvuga ibigwi nk’umubyeyi w’igitangaza wakundanga abantu n’umuryango we by’umwihariko, ku buryo bidashoboka ko yaba yarijanditse mu bwicanyi. Kamaliza yabwiye urukiko ko nyuma gato yo kugera mu buhungiro…