Alain Gauthier yahagaze ku buhamya bwe ku byaha Dr Sostène Munyemana ashinjwa
Kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, ubwo Alain Gauthier yitabaga Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rwari rwatumyeho, ngo yongere gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Sosthène Munyemana, yabwiye urukiko ko bishoboka ko batamwumvise neza ku buhamya yatanze mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, bityo ko ibyo yavuze babifata uko ntacyo akuyemo, ahubwo agasubiza ibibazo…