«Biguma ukomeje kutubera amayobera» – Umucamanza
Ku wa 18 Ukuboza 2024, ni bwo Umunyarwanda Hategekimana Philippe yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nubwo uregwa avuga ko byakozwe adahari. Ukuri, imbere y’umucamanza, ni uko Biguma ubwe ari «amayobera»! Muri uru rubanza kuri jenoside yakorewe…