Dr Rwamucyo yagarutse ku rwango yasanganye Abanyarwanda rushingiye ku moko
Umunyarwanda Dr Eugene Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, ko ava mu Burusiya mu 1989 aho yigaga yasanze Abanyarwanda barebana ay’ingwe bishingiye ku moko yabo. Dr Rwamucyo avuga ko nyuma y’umwaka umwe ageze mu Rwanda, umutwe wa FPR Inkotanyi wahise utera u Rwanda, kuri we akaba ngo yarabonaga…