Kuregwa icyaha, ukagihamywa, ukagihanirwa ni ubutabera bwuzuye
Kuri uyu wa kane, nibwo Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa hasojwe Urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Claude Muhayimana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Ni urubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo 2021 rusozwa akatiwe imyaka 14 y’igifungo. Bamwe mu barokokeye I Karongi bashimye igihano yahawe bavuga ko icyangombwa ari ubutabera…