Umutangabuhamya yakuyeho urujijo kuri « ordre de mission” yateje umwiryane
Ku munsi wa munani w’urubanza rwa Muhayimana Claude rubera I Paris mu Bufaransa, hagaragajwe umwimerere (itari kopi) ya ‘Ordre de mission’ yatanzwe na Muhayimana nk’ikimenyetso cy’uko ibyaha akurikiranyweho byabaye adahari. Umutangabuhamya bamwe batiyumvishaga uko yageze mu rukiko, yakuyeho urujijo kuri iyo nyandiko. Umuvugabutumwa w’imyaka 60, yari umubitsi (comptable) wa Guest House ya Kibuye, aho Muhayimana…