Yashyizweho kuri 30 January, 2018 | 09:31

Itangazo rihamagarira abanyamakuru, abanyeshuri biga itangazamakuru banarikora bashaka gukorana na Pax Press

PAX PRESS irahamagarira abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru binyuranye, abiga itangazamakuru barikora, bifuza amahugurwa ko basaba kujya mu itsinda ry’abanyamakuru basanzwe bakorana na PAX PRESS. Hazatoranywa 30 bujuje ibya ngombwa kurusha abandi. Ku bindi bisobanuro mwareba itangazo ryose hasi.

PAXPRESS, umuryango nyarwanda utari uwa Leta wemerewe gukorera mu Rwanda ukaba ugamije kubaka itangazamakuru riharanira amahoro washinzwe muri 2008.

PAX PRESS, ifite intumbero yo kubaka itangazamakuru ry’umwuga, ryigenga kandi rifitiwe icyizere mu bitangazamakuru ubwabyo no mu gihugu muri rusange. PAX PRESS ifite indi nshingano y’umwihariko yo guhugura abanyamakuru hagamijwe kuzamura ireme ry’ubunyamwuga.

Guhera mu ntangiriro za 2017, PAX PRESS yatangiye gahunda yo guhugura byimbitse abanyamakuru mu byiciro byihariye, ( Specialisation), kugirango bashobore kujya bakora inkuru zicukumbuye zifite ireme.
PAX PRESS irahamagarira abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru binyuranye, abiga itangazamakuru barikora, bifuza amahugurwa ko basaba kujya mu itsinda ry’abanyamakuru basanzwe bakorana na PAX PRESS. Hazatoranywa 30 bujuje ibya ngombwa kurusha abandi.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira.

1. Kuba ari umunyamakuru ukorera mu Rwanda afite Carte de presse itangwa na RMC itararengeje igihe,
2. Kuba yiteguye kwitabira kandi akubaha gahunda zitandukanye za PAX PRESS,
3. Kugaragaza ikiciro yifuza guhugurwamo byimbitse (Specialised reporting) muri ibi bikurikira :
1) Elections reporting; (2) Political issues reporting; (3)Gender and Children issues reporting; (4) Justice and crime issues reporting, (5) Agriculture issues and Environment and Climate Change reporting, (6) Health issues reporting (7) Human Rights reporting; (8) Investigative journalism,
4. Kuba afite imyitwarire ihwitse muri sosiyeti nyarwanda cyane cyane mu banyamakuru nk’uko biteganywa n’amahame ngengamyitwarire n’indangagaciro bya PAX PRESS,
5. Kuba yemera gukurikiza ibisabwa umunyamakuru wa PAX PRESS nk’uko bigenwa n’amasezerano hagati y’abanyamakuru na Pax Press,
6. Kwitabira amahugurwa ategurwa na PAX PRESS no kwandika inkuru ukurikije ubumenyi wavanyemo,
7. Kugaragaza nibura inkuru ebyiri yatangaje mu gihe cy’amezi abiri aheruka,
8. Kugaragaza recommendation letter y’umuyobozi w’ikinyamakuru bakorana.

Ababyifuza barasabwa kwandika ibaruwa ibisaba, bakayohereza ku muhuzabikorwa wa PAX PRESS ku rwego rw’igihugu kuri adressi ikurikira :

Albert Baudouin Twizeyimana
National Coordinator
Tel: +250 788 735 873
E-mail : paxpress.info@gmail.com
KN 2 Ave/Nyamirambo
PO. Box : 5777 Kigali

Amabaruwa asaba agomba kuba yagejejwe ahabigenewe bitarenze itariki ya 20 Gashyantare 2018.

Bikorewe i Kigali, ku wa 30 Mutarama 2018.

Albert Baudouin Twizeyimana
National Coordinator


Tanga igitecyerezo

Who are you?