Yashyizweho kuri 20 September, 2019 | 07:05

Winteko: Abarokotse bahubatse ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside yahakorewe

Imiryango y’Abahire, Abasate n’Abakongeza bo mu kagali ka Kamahinda, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, bubatse ikimenyetso ndangamateka (Monument) ahari hari bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yategerwagamo ababo bagombaga kwicwa n’umuryango w’abakurankota uvukamo Rukeratabaro Théodore wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye muri ako gace. Aba bakurankota ni umuryango neza uturanye mu kagali ka Kamahinda hamwe n’iyi miryango, dore ko n’iki kimenyetso cyubatse hafi y’ahatuye abatarijanditse muri Jenoside bo mu muryango w’Abakurankota.

Abarokotse Jenoside bavuga ko icyo kimenyetso kibafasha umunsi ku munsi kwibuka ababo bapfuye, kuko iyo ugeze kuri iyo nyubako usanga hari indabo ndetse hakoreye isuku, ku buryo abatuye hafi bahakoresha kenshi bibuka ababo n’ubwo atariho bashyinguye ariko amazina yabo yose agaragara ku rukuta ruhari.

Ni inyubako bigaragara ko yashoweho amafaranga atari make, dore ko izengurutswe n’ibyuma, imbere ikagira urukuta rusakaye n’ibati ryiza rwanditseho amazina y’abiciwe muri ako gace bafatiwe kuri iyo bariyeri ndetse n’abandi baguye ahandi bo mu miryango y’Abasate, Abahire n’Abakongeza bose bagera ku 171.

Gasarabwe Yohani Damaseni warokokeye aho, avuga ko kuri bo iki ari ikimenyetso cya Jenoside ndengakamere yahakorewe. Ati “N’ubwo mu by’ukuri twasigaye aha turi bake, ariko bidufasha kwigisha abana bato amateka y’aha hantu. Aha hubatse kiriya kimenyetso ni mu masanganzira niho abatutsi bavaga Nyakarenzo banyuraga bahunga. Bahashyize bariyeri rero kugira ngo hatagira ubacika, bagahita babajyana hirya aha aho bicirwaga, abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu. Ikindi ahubatse iyi monument ni mu bwatsi bw’imiryango yacu”.Ahubatse iki kimenyetso, ni muri metero 300 uvuye ahari bulende, yafatirwagamo abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse ni no muri metero nke ujya ahari hubatse inzu ya Rukeratabaro, yaberagamo inama zinoza umugambi wo kwica, ahazwi nko kuri Burigade.

Gasarabwe ngo yibuka igitero cy’abakurankota cyo mu gitondo cyo ku italiki icyenda Mata 1994, aho cyabasanze ahubatse icyo kimenyetso bakagerageza kwirwanaho ndetse bagashaka kubanesha, bikarangira bagiye kuzana imbunda abatutsi bakaneshwa gutyo. Ati “Icyo gihe nibwo hahise hashyirwa bariyeri, ku buryo nta mututsi waharengaga”.Aha ngo ni ikimenyetso cy’amateka akomeye ku miryango yabo yasizwe iheruheru. Ati “Iyo urebye hakurya hariya urabona ko nta bantu bahatuye; nyamara hari hatuwe na benshi. Abasigaye rero tugomba gukora ku buryo imiryango y’abari batuye hafi aha itazazima. Iyi monument twayishyizemo ingufu kandi tuzakomeza kuyishyiraho ubushobozi ngo irusheho kuba ikimenyetso koko”.

Mu gihe cyo Kwibuka abafatite ababo bishwe muri Jenoside, bagira umwanya wo guterana bakabibuka, bitabujije ko n’ushaka kuhanyura igihe icyo ari cyo cyose atahanyura ngo ahe icyubahiro abe, ashyiraho indabo cyangwa afata umwanya akabazirikana. Muri iyi monument uretse amazina y’abazize Jenoside ahanditse, nta mubiri uhashyinguye kuko yose iri mu rwibutso rusange rwa Nyarushishi n’izindi nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Musonera Sosthene


Tanga igitecyerezo

Who are you?