Yashyizweho kuri 8 February, 2018 | 12:01

Nyanza: Intebe nke ku nyungu za serivisi nziza

Ikoranabuhanga muri banki ryihutisha serivisi, bityo abazigana ntibatinzwe no gutegereza ku intebe. Iyi ni intambwe itegerejwe cyane, izafasha kugabanya intebe nkuko bisanzwe mu bigo bimwe na bimwe mu Karere ka Nyanza ndetse n’ahandi.

Mu gihe u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga mu kwihutisha serivisi, abaturage bo mu Karere ka Nyanza binubira gutegereza igihe kinini muri banki, kandi intebe ari nke! Benshi muri bo, bemeza ko mu gihe gishize cy’iminsi mikuru ya Noheri na Bonane, BK yasiragije abakiriya bayo ku mirongo, nta n’intebe zihagije zihari.
Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, babigarutse ho mu kiganiro abanyamakuru ba Pax Press bagiranye n’abikorera ndetse n’ubuyobozi bw’uyu Murenge. Mujyanama Titien, umucuruzi mu Mujyi wa Nyanza, ati “Dukeneye ko BK yakongera intebe z’abakiriya, kuko abategereza igihe kirekire serivisi baruha. Mbere ya Noheri na Bonane twagowe cyane no kubura intebe.”

Uhagarariye BK ishami rya Nyanza, Emmanuel Kabengera yagaragaje ahubwo ko intebe zidakenewe muri banki, kuko ikigambirijwe ari serivisi nziza kandi zihuse, kuruta uko abakiriya wabaha intebe zo gutegerezaho serivisi. Yagize ati “Turashaka ko intebe zigabanuka, ntabwo twifuza ko abakiriya baba baje kwicara muri banki bategereje serivisi. Turashaka ko ntawajya ahamara umwanya munini, ahubwo ko yakagombye kujya kwicara mwiduka rye, cyangwa gukora indi mirimo imuteza imbere.”

Emmanuel yakomeje avuga ko hari uburyo bafite bukoresha ikoranabuhanga bwitwa “Mobserve”, aho umukiriya ashobora kubitsa no kubikuza akoresheje telefone, ati “Mu minsi iri imbere, abakiriya bacu bazaba bashobora ndetse kwaka inguzanyo bakoresheje telefone. Ni mu rwego rwo kugabanya igihe abatugana bamara bategereje serivisi ku imirongo. Twashyizeho icyuma gifasha abakiriya kubikuza (ATM machine), batabanje gutonda umurongo cyangwa kwicara muri banki igihe kinini.”

Nubwo banki zikemagwa gutanga serivisi mbi, hari abikorera bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bemeza ko hari ibimenyetso byo gutanga serivisi nziza, haba mu bikorera cyangwa inzego za Leta. Munyambonwa Joh uhagarariye abikorera mu Murenge wa Busasamana ati Dufite uko duhugura abakozi n’abayobozi, tukabakangurira imitangire ya serivisi. Kandi buri wese abafite inshingano zo gutanga serivise nziza nk’ uwikorera, tukaba twumva Umurenge wacu uhagaze neza mubijyanye n’ imitangire ya serivisi.”

Umwe mu bayobozi b’ ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Nkulikiye André witabiriye iki kiganiro cyahuje abanyamakuru ba Pax Press n’abaturage ku mitangire ya serivisi, ashimangiye ko serivise nziza zigomba gutangwa haba mu nzego za Leta cyangwa izabikorera.Yibukiye ko muri gahunda zihariye za Leta harimo gutanga serivisi nziza nkuko hari gahunda ya: “Na yombi” na “Nkuwikorera”. RGB ikaba idahwema gushishikariza Abanyarwaanda gutanga serivisi mu buryo bunyuze ababagana nk’uwikorera. Yagize ati”Gahunda ya ″Na yombi″ na ″Nk’uwikorera″ ni gahunda zigamije kunganira imitangire ya serivise nziza mu inzego zose zaba izabikorera cyangwa iza Leta.”

Ikoranabuhanga

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu ikoranabuhanga, ibi bigaragarira muri serivisi zitandukanye harimo :IECMS (Integrated Electronic Case Management System): ni uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ifashishwa mu nkiko mukwakira ibirego no gukurikirana imanza. Irembo : Ni serivisi yatangijwe n’ikigo ‘Rwanda Online Platform Ltd’ ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Ikaba ifasha umuntu gusaba ibyangombwa bitandukanye byaba iby’irangamimerere, iby’ubutaka, ibyo gutwara ibinyabiziga n’ibindi hakoreshejwe murandasi (Internet). Telefoni igendanwa nayo ifasha muri icyo gikorwa. Iri koranabuhanga mu Rwanda rinakoresha idenge bita « drone ». Ni indege nto zikoreshwa muri serivisi zitandukanye harimo : ubuvuzi, ahozifashishwa mu kugeza amaraso n’imiti ku ndembe byihutirwa hirya no hino mu gihugu , mu buryo bwo kwihutisha ubutabazi.

Izi ndege zikoreshwa no mu buhinzi, aho zifashishwa mugukora amakarita y’ahantu runaka (maping) ashobora gufasha mu buhinzi n’ubwubatsi (kumenya ahagenewe ubuhinzi n’ubwubatsi) no gufata amafoto yo mu kirere hari ikigenderewe.
Hari na « Mobicash » ari bwo buryo bwo kubitsa no kwishyura amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho rya telefoni ngendanwa.
Mu ngendo hari icyo bita « Tap and go », uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagenzi kwishyura ingendo zabo nt’amafaranga bitwaje mu intoki. Ubu buryo bwihutisha serivisi, bukanafasha abagenzi ndetse n’abashoferi kugira umutekano wamafaranga yabo.

Uwizeye Carine


Tanga igitecyerezo

Who are you?