Yashyizweho kuri 25 September, 2019 | 08:05

Ntibarasobanukirwa inzira uwahohotewe acamo ngo abone ubufasha n’ubutabera

Bamwe mu batuye mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro ,bavuga ko batazi inzira uwahohotewe acamo ngo abone ubutabera cyane cyane serivise zitangwa n’ikigo cya Isange one stop center , icyo bazi ngo nuko uwahohotewe ajya ku murenge . Nubwo aria ho iki bagihuje n’abandi batari bake cyane ko inzego zikurikirana iki cyaha zimwe ari nshyashya zikaba zitaramenyekanishwa neza.

Nibamureke Jacqueline umwe mu batuye muri uyu murenge avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri uyu murenge rihari ,ariko ngo abafashwe ku ngufu abona bajya kurega ku murenge wabo ahandi bajya ntahazi. Agira ati « abafatwa ku ngufu mbona bajya kurega ku murenge ubundi nkumva ngo bamwohereje I Murunda ,uwamufashe bakamujyana kuri polisi».

Nyiramihanda Marie Jeanne utuye mu kagari ka Mberi muri uyu murenge avuga ko imikorere y’iki kigo atayizi kuko atagira aradiyo ngo abe yabyumva babivugaho ,icyakora ngo iyo hari umuntu wahohotewe mu gace atuyemo abona abayobozi bahaje bakamujyana ibindi ntabyo aba azi kuri serivise uwahohotewe ahabwa ndetse n’inzira bisaba ko anyuramo ngo arenganurwe. Ati « kubera akazi mba nibereyemo ntabwo nzi icyo icyo kigo gishinzwe cyangwa gikora hari n’abandi batakizi kubera ko tutumva radiyo ngo twabyumvise. Icyakora iyo umuntu yahohotewe mbona abayobozi bahaje nkumva bavuga ngo uwahohotewe ajye abivuga , nkabona baramujyanye ku murenge kurega nta bindi birenze namenya bamukorera kuko nta nabo ndabona baza kubidusobanurira ».

Icyizihiza Alida umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko muri rusange abaturage bazi ubuyobozi bw’umurenge kuko ari bwo bubegereye. Uwahohotewe ngo iyo ahageze bahita bamwohereza ku babishinzwe ku bitaro bikuru ndetse no ku rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB icyakora ngo abenshi banga kujyayo kubera ko bavuga ko urugendo rurerure rutuma batanga amafaranga menshi. Agira ati « iyo umukobwa yafashwe ku ngufu akatugana ku murenge duhita tumwohereza ku kigo nderabuzima ngo babanze bamufatire ibimenyetso bidasibangana ubundi tukamwohereza I Murunda hari umukozi ubishinzwe duhita tumubwira ko tumwohereje ,akanamwuzuriza ifishi ajyana kuri RIB ».

Akomeza ariko avuga ko imyumvire y’abaturage iri hasi. Ngo “ hari uwo woherezayo akareba urugendo rurerure ruhari agahita abireka. Ikindi kandi ntibaramenya ko kiriya cyaha gikurikiranwa na RIB bazi ko ari police ikibikurikirana. Abandi bareba tike (ticket) igera Murunda ihwanye n’ibihumb bitanu bakanga kujyayo. ” Kuri ibi undi muturage avuga ko abaturage batarenganywa cyane ahubwo urwego nka RIB rwagombye gukora ubukangurambaga bwisumbuye rumenyesha abantu uko rukora kuko nyine benshi bazi polisi ya mbere n’uko yakoraga. Ati”uuturage w’aha yamenya RIB ari iki atarayisobanuriwe inshingano zayo? Nubwo ari urwego rushya nirutwegere rutubwira inshingano noneho twoye kurwitiranya na polisi”.

Nubwo amafaranga y’urugendo ari ikibazo, uwahohotewe iyo ageze kuri Isange One Stop Center ntabona ubufasha bw’ubuvuzi gusa ahubwo anasubizwa itike nyuma yo guhabwa ubufasha.

Mu kiganiro umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco aherutse kugirana n’itangazamakuru tariki ya 9 nzeri 2019 yagaragaje ko kuba abafatwa ku ngufu badatanga amakuru cyangwa bakayatanga bitinze , biri mu bituma badahabwa ubutabera ku gihe nk’uko byakagombye.
Mutangana akomeza avuga ko uku gutinda k
uregera ibyaha by’abafatwa ku ngufu bituma ubushinjacyaha bumenya ko icyaha cyakozwe nyuma y’amezi menshi ,ntibyorohere ubushinjacyaha kubona ibimenyetso bigatuma nk’igihe uwafashwe ku ngufu atwite bategereza ko abyara ngo bazapime ADN.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda ari ibihumbi 19,bavuye ku bihumbi 17 muri 2017.Naho umubare w’abari mu nkiko ndetse n’abahamijwe ibyaha by’ihohotera ni 2017 hagati y’umwaka wa 2016 na 2017,hagati ya 2017 na 2018 bari 3100 ,ubu aho uyu mwaka ugeze bakaba ari ibihumbi bine nk’uko umushinjacyaha mukuru yabigaragaje.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitecyerezo

Who are you?