Yashyizweho kuri 26 May, 2016 | 12:36

Ngororero:Barishimira ko begerejwe gahunda zo kuboneza urubyaro mu midugudu

Abagore batuye umudugudu wa Ngororero barishimira ko kuba abajyanama mu midugudu basigaye batanga imiti yo kuboneza urubyaro byabagabanyirije ingendo bakoraga bajya ka muganga. Gufatira imiti hafi bituma biha gahunda kandi ntibacishirize hagati ukuyifata.

Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Ngororero,mu karere ka Ngororero,bavuga ko bishimira uburyo begerejwe service zo kuboneza urubyaro mu midugudu iwabo aho batuye, ubusanzwe iyi gahunda yo kuboneza urubyaro bayihabwaga kwa muganga ,none ubu barishimira ko iyi service basigaye bayihabwa n’abajyanama b’ubuzima,mu midugudu yabo.

Uwizeyimana Beatrice,ni umwe mu bagore batuye mu mudugudu wa Rukaragata, akagari ka Rususa,mu murenge wa Ngororero,mu karere ka Ngororero,uyu mubyeyi avuga ko kuba iyi gahunda yo kuboneza urubyaro barayegerejwe mu midugudu yabo,kubwe byaramuruhuye,kuko ubundi yafataga urugendo ajya ku kigo nderabuzima kuyishaka bityo ngo ugasanga yabyutse mu gitondo ,ajya kwa muganga ,ubu rero kuba imwegereye ku mujyanama w’ubuzima ,bituma yikorera imirimo ye ,hanyuma akajya ku mujyanama w’ubuzima nyuma ya sa sita yayirangije.

Mukamuhizi Emerithe,nawe ni umubyeyi utuye mu murenge wa Ngororero,nawe avuga ko ubusanzwe we yagiraga ubute bwo kujya kuboneza urubyaro,kuko kuva aho atuye kugera ku kigo nderabuzima ,hari harimo urugendo runini,bikamusaba kugenda azindutse cyane. Kugaruka yazaga atinze kandi ananiwe, ntacyo agishoboye kwikorera. Avuga ko umujyanama w’ubuzima wo mu mudugudu atuyemo,yabahaye gahunda yo kuza gufata imiti saa cyenda,ibintu avuga ko byamworohereje cyane,kuko byatumye nawe abasha kwikorera imirimo ye. Ati «ubu kuva iyi gahunda yahabwa abajyanama b’ubuzima,njye byaramfashije cyane,iyo igihe cyo gufata imiti kigeze ndagenda nkegera umujyanama w’ubuzima imiti akayimpa,nkongera nkisubirira mu mirimo yanjye nta kibazo. Kwa muganga hamberaga kure kandi bikansaba kuzinduka njyayo, naho ubu njyayo nirangirije imirimo yanjye nta kibazo».

Ingendo zatumaga bamwe bareka kujya gufata imiti

Mukandinda Immaculee, ni umwe mu bajyanama b’ubuzima bakorera mu murenge wa Ngororero,mu kagari ka Rususa,mu mudugudu wa rukaragata,avuga ko kuba barahawe gahunda yo kuboneza urubyaro,abagore babyishimiye cyane,ndetse ko byatumye abagore bitabira iyi gahunda ari benshi,kuko abenshi wasangaga biganyiriza kujya kwa muganga kuko hari abo byasabaga gukora urugendo rurerure.Yagize ati«wasangaga hari abagore bafataga imiti nyuma bakayihagarika,bitewe no kugira ubute bwo kujya kujya ku kigo nderabuzima,ariko ubu bitewe nuko iyi gahunda yabegerejwe,usanga abagore barabyishimiye cyane,ndetse banabyitabira ari benshi.»

Simpenzwe Pascal,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero,yemeza ko iyi service yo kuboneza urubyaro,hifashishijijwe abajyanama b’ubuzima aho yegerejwe abagore mu midugudu yabo aho batuye,byatumye umubare w’abagore baboneza urubyaro wiyongera,kuko baba babegereye,kandi bigatuma bikomereza imirimo yabo nta kibazo. Akenshi ngo bigikorerwa ku kigo nderabuzima,wasangaga abagore batabyitabira cyane, ariko ubu ngo aho kuboneza urubyaro bisigaye bikorerwa mu midugudu n’abajyanama b’ubuzima abakoresha iyi gahunda bariyongereye cyane.

Umurenge wa Ngororero,ni umwe mu mirenge igize akarere ka Ngororero, abawutuye batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitecyerezo

Who are you?