Yashyizweho kuri 30 November, 2017 | 12:51

Mutendeli: Ababyeyi bagomba kubagwa bagorwa no kugera ku bitaro bya Kibungo

Ababyeyi batuye mu Murenge wa Mutendeli, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, barasaba kwegerezwa servisi yo kubagwa ku bagore batwite (césarienne) ku kigo nderabuzima. Iyo boherejwe ku bitaro bya Kibungo (tranfert) biri ku birometero 17, birabananiza ndetse n’abana bari mu nda.

Kuva ku kigo nderabuzima cya Mutendeli kugera ku bitaro bya Kibungo harimo ibirometero 17. Mukamana Ancille uri mu kigero cy’imyaka 30, ati “Ni urugendo rurerure, hadufata byibura iminota 45 ugenda n’imodoka. Ushaka kwihuta nk’igihe imbangukiragutabara (ambulance) yatinze, ukoresha moto ku mafaranga 1000. Ni amafaranga menshi bitorohera buri wese kuyabona! Kandi igihe ari umubyeyi, aba akeneye n’umuherekeza. Bityo rero, muri kwa gutegereza umubyeyi arahababarira cyane, ku buryo ajya kubyara yananiwe ndetse n’umwana akavukana ingaruka z’uwo munaniro.”

Hategekimana Jean Claude, umugabo wubatse ufite umugore n’umwana umwe, asobanura inzira itoroshye we n’umugore we bagenze ubwo biteguraga kubyara uyu mwana mu kwezi kwa karindwi, ati “Madamu wanjye atwite, yaripimishije neza yubahiriza ibihe byose kugeza igihe cyo kubyara, ariko ku munsi wo kwibaruka, twazindukiye ku kigonderabuzima cya Mutendeli, abaganga bagerageza kudufasha birananirana! Twahamaze nk’amasaha 6 dutegereje ko hari icyahinduka. Nyuma bikomeje gutyo, umuganga wamukurikiranaga ahitamo kumwohereza kubagirwa ku bitaro bya Kibungo. Ni nako amasaha yiyongeraga. Madamu yageze igihe cyo kubagwa yanegekaye pe, ku buryo kugirango azagarure imbaraga byadufashe iminsi myinshi, ari nako umwana yariraga cyane kubera kubura amashereka".

Abajyanama b’ubuzima barahavunikira

Abajyanama b’ubuzima bakurikiranye ababyeyi kuva bagisama kugeza igihe cyo kubyara, basabwa guherekeza abo babyeyi ku bitaro. Hari n’igihe bafatanya ruriya rugendo bagana ibitaro bya Kibungo.

Iragena Annonciata ni umwe mu bajyanama b’ubuzima bitabira gufasha ababyeyi, ati “Maze imyaka hafi itatu ndi umujyanama w’ubuzima mu mudugudu w’Agatonde, mu Kagali ka Mutendeli. Uretse kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana bari munsi y’imyaka itanu, dufite akazi kagoye kadusaba ubwitange, kuko dufatanya n’abagore batwite urugendo rwo kubitaro bikuru bya Kibungo". Yongera avuga ko abajyanama b’ubuzima batagoheka, ati "Iyo umubyeyi afashwe n’inda mu masaha y’ijoro, umujyanama w’ubuzima niwe wa mbere witabazwa mbere yo kujya kwa muganga, ugasanga nawe hari ibindi bimusaba kwigomwa. Ntawabikora adakunze aka kazi k’ubujyanama bw’ubuzima". Akomeza asaba Minisiteri y’ubuzima kureba uburyo nabo bagenerwa amafaranga y’urugendo, bakwifashisha batabara abarembye no kubashyikiriza muganga.

Kamanzi John umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Mutendeli avuga ko serivisi batanga nk’ikigonderabuzima zigira aho zigarukira, kuko byose bigenwa na Minisiteri y’ubuzima. Biteganywa ko ibigonderabuzima byohereza ababyeyi bakeneye kubagwa ku bitaro by’akarere, byibura ahaboneka abaganga babizobereye. Akomeza avuga ko kubera impamvu y’ibigo nderabuzima usanga akenshi bibarizwa kure y’ibitaro bikuru, basaba Ministeri y’ubuzima kugenerwa abaganga b’inzobere byibura umwe kuri buri kigonderabuzima. Kuburyo byakorohereza ababyeyi mu ngendo n’igihe basabwa gutegereza kikaba cyagabanuka.

Umurenge wa Mutendeli ufite ikigonderabuzima 1, poste de santé 2 n’ibyumba byagenewe abajyanama b’ubuzima bigenda byubakwa buhoro buhoro. Ni uburyo bworohereje abarwayi kubona serivisi nziza mw’ibanga.

Umubyeyi Nadine Evelyne/ Stagiaire


Tanga igitecyerezo

Who are you?