Yashyizweho kuri 30 November, 2017 | 12:08

Mutendeli : Ababana batarasezeranye bashyirwa ku mugereka kugira go bahabwe ubwisungane mu kwivuza

Ababana batarasezeranye binyuze mu mategeko mu Murenge wa Mutendeli, bashyirwa ku mugereka mu bitabo by’irangamimerere kugirago babone uburengazira bwo guhabwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé). Abaturage barabyishimira.

Mu rwego rwo guha abatarasezeranye byemewe n’amategeko servisi nziza n’uburenganzira bwo guhabwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ; ubuyobozi bw’Umurege wa Mutendeli, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, bwiyemeje kubandika ku migereka mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo bashobore kubona ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé). Mu minsi yashize, ntibari bafite ubwo burenganzira bwo kwivuza bakoresheje ubwisungane. Hari na none, nko kudahabwa amafaranga y’ingoboka kubageze mu zabukuru, kudahabwa ibyemezo binyuranye byo mu Murenge, n’ibindi.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurege wa Mutenderi Muragijemungu Arcade, avuga ko abaturage babana batarashyigiranywe byemewe n’amategeko, badindiza iterambere ry’Umurenge, ndetse n’iryabo, kuko usanga hari ibyo baba batemerewe kandi ari uburenganzira bwabo nk’Abanyarwanda, ati ʺUsanga kugira ngo abone ubwisungane mu kwivuza bisaba kubanza kumushyira kumugereka kandi yarakwiye guhita yandikwa ahabugenewe, bityo akayihabwa bitewe n’icyciro abarizwamo cy’ubudehe.

Muragijemungu Arcade akomeza avuga ko asaba abaturage bose batarasezerana imbere y’amategeko, ko bakwihutira kwiyandikisha ku buyobozi bw’Utugari twabo kugira ngo babone uburenganzira bwo gusezerana, bityo bagire uburenganzira busesuye bwo guhabwa ibitenganywa n’amategeko bigenerwa umunyarwanda wese nta nkomyi. Ati,ʺ Usanga kugira ngo ahabwe inkunga y’ingoboka, ubwisungane mukwivuza n’ibindi (nk’icyemezo cy’amavuko) abanza gushyirwa ku mugereka bigatwara igihe kirekire kugira ngo afashwe, kandi yari akwiye guhita ahabwa ibyo yemerewe nta nkomyi, kimwe n’abandi banyarwanda.

Nyiraminani Siliviya w’abana batanu, avuga ko abana n’umugabo batasezeranye imbere y’amategeko, ariko bimugora kuvuza abana be. Amaze mezi atatu yarishyuye ubwisungane mu kwivuza, ariko akaba atarabuhabwa. Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi bwamubwiye ko babanje kumushyira kumugereka kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kwivuriza kuri Mutuelle de Santé. Nyiraminani Slivia ati, ʺMaze imyaka itatu ninginga umugabo wanjye ngo dusezerane, ariko yarananiye, none ndumva ngiye kuzigendera kugira ngo ndebe uko nahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda, kuko abana banjye ntibagiye kuzicwa na maraliya, kandi bafite uburengazi bwo kuyivuza.

Uwingabire Clarisse ufite umwana ufite uburwayi atazi, avuga ko umwana we atamuvuza kuko adafite ubwisungane, dore ko n’umugabo babyaranye yamutaye, akajya mu gihugu cya Uganda. Uwingabire avuga ko ababazwa no kubona umwana we wahoze agenda akanavuga, ariko ubu akaba nta na kimwe akora, uretse kwirirwa arira kubera ububabare, kandi atavuzwa kuko nta bwisungane mu kwivuza afite, atiʺ Mama yaragiye anyishyurira njye n’umwana wanjye ubwisungane mu kwivuza, tugiye kureba ubishinzwe ku Kigo nderabuzima, atubwira ko tugomba kumara ukwezi kugira ngo tubone kuvuza umwana kuko ariko itegeko rya RSSB ribitenganya. Nabyo byarangoye ku byakira…ʺ

Ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije n’ubw’ikigo nderabuzima cya Mutendeli buvuga ko umuturage ufite ikibazo kihariye, hari ubufasha bwiswe ʺubw’ingobokaʺ bitabaza, bakavuza umuntu cyagwa bakamufasha mu bundi buryo. Ubuyobozi busaba ko abaturage badakwiye kubigira akamenyero, kuko iyo bubahirije amategeko biroroha, kuko bahabwa uburengazira bungana n’ubw’abandi mu gihugu.

Safi Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?