Yashyizweho kuri 23 May, 2017 | 12:47

Matimba:Barinubira kwigishwa ikoranabuhanga mu magambo

Kwiga imashini mu magambo kandi bageze igihe cyo guhitamo ibyo baziga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ni kimwe mu bibangamiye abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Kagitumba. Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko izo mashini zitaboneka nta byumba byo kuzishyiramo. Abanyeshuri nabo "ikoranabuhanga natwe turarikeneye."

Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Kagitumba,mu murenge wa Matimba,mu karere ka Nyagatare,bavuga ko babangamiwe no kuba bigishwa ikoranabuhanga ICT,mu magambo gusa,ubundi bakandukura mu makaye,nyamara batarigeze babona n’umunsi n’umwe ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bigishwa.

Umwe mu banyeshuri bahiga utarashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko ubu amaze imyaka itatu yose yigishwa mudasobwa,ariko akaba atarayibona na rimwe mu buzima bwe,ngo wenda agarageze n’ibyo yigishijwe mu magambo ngo arebe ko hari icyo yamenya. Yagize ati« ubu turimo kwitegura ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye,kandi nk’uko mubizi abahungu twikundira ibintu by’ikoranabuhanga,kandi nanjye mba numva ari byo nakwiga,ariko nkibaza ukuntu nagera muwa kane,nkabyiga kandi ntazi nuko imashini ya mudasobwa imeze!»

Uretse uyu munyeshuri w’umuhungu iki kibazo ngo agihuriyeho n’abandi banyeshuri, baba abakobwa cyangwa abahungu, gusa basaba ubuyobozi ko byibura bwabashakira mudasobwa nkeya, nibura bakajya bazigiraho mu matsinda, ariko bakagira ubumenyi bw’ibanze bagira kuri mudasobwa.

Uretse aba biga mu cyiciro rusange, kuri iki kigo cya Kagitumba, hari n’abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri, aba nabo ngo nubwo bari mu mubare w’abazarangiza amashuri yisumbuye, ariko nabo nta mahirwe bigeze bagira yo kubona uko bigishwa ikoranabuhanga ,barishyira no mu bikorwa, kuko nabo kugeza ubu baryumva mu magambo gusa. Bavuga ko bahangayikishijwe no kuzagera ku isoko ry’umurimo, bakabura icyo bakora, cyangwa se ngo bihangire imirimo, mu gihe usanga u Rwanda rukomeje gukangurira abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga.
Kwizera Etienne ushinzwe uburezi ku murenge wa Matimba, avuga ko iki kibazo nawe akizi gusa ko barimo kugishakira igisubizo,kuko yagikoreye ubuvugizi ku rwego rw’akarere ka Nyagatare.

Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe mudasobwa zitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB,ko ariko bagize imbogamizi zo kuba nta byumba by’ishuri biri kuri iki kigo aho bajya bazigira. Mu gihe bategereje ko akarere kabubakira ibindi byumba by’amashuri ngo bahabwe izi mashini, hariho gahunda yo kuzajya bajya kuzigira ku bindi bigo bizifite. Ngo barimo gukora gahunda inoze yo kuzajya bajya gukoresha ibyo byumba byigishirizwamo mudasobwa, kugira ngo batagongana n’abandi banyeshuri nabo baje kubyigiramo.

Nubwo bwose ariko aba banyeshuri bo kuri GS Kagitumba banenga uburyo bigishwa ikoranabuhanga mu magambo kandi nabo bakeneye kurimenya,bishimira ko nibura ubu kuri iki kigo cyabo basigaye bafite ibyumba byo kwigiramo bihagije,kuko ubu batakibyiganira ku ntebe ari batanu kuzamura,ubu basigaye bicara ari batatu ku ntebe,gusa nabyo ngo ntibishimishije.

Ushinzwe uburezi ku murenge wa Matimba iri shuri ribarizwamo,avuga ko bagifite gahunda yo kubaka ibindi byumba byigirwamo kuburyo nibura bazasigara bafite abana babiri ku ntabe,n’abana 30 mu ishuri kuko ubu bageze ku bana bari hagati ya 45 na 60 mu ishuri,bavuye ku bana 90 mu ishuri rimwe.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitecyerezo

Who are you?