Yashyizweho kuri 5 July, 2016 | 17:39

Kwegereza ubuvuzi bw’ibanze abacukuzi bituma batanga umusaruro

Kuvuza abakozi nubwo bigaragarira bamwe mu bakoresha bo mu birombe nk’umutwaro nyamara ariko ngo ni uburenganzira bwabo. Ikindi ngo bituma bakora neza bizeye ko habayeho n’impanuka babona ubufasha hafi. Ubuhamya bw’abakozi ba SOREMI Nyarusange bugaragaza ko iyo abakozi bitaweho bahabwa ubuvuzi mu kazi batanga umusaruro kandi bagakora batekanye.

SOREMI Intego (Société de Recherche et d’exploitation de Mines )ni imwe mu ma sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akorera mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga. Abacukuzi bahakorera bishimira ko ubu begerejwe serivisi z’ubuvuzi aho bafite umuforomo ubavura ku kirombe aho bakorera.

Niyibizi Didas umwe mu bacukuzi yatangiranye na SOREMI muri 2001. Avuga ko mbere wasangaga umuntu igihe yakomeretse imodoka yaramugezaga kwa muganga yaviriranye cyane bityo bikaba bamuviramo ingaruka zikomeye. Ariko ubu iyo umuntu akomerekeye mu kazi ahita avurirwa aho. Ati «Ubundi iyo umuntu yabaga yakomeretse yashoboraga kugezwa kwa muganga amaraso yamushizemo. Ariko ubu iyo ukomeretse uhita uvurwa . Iyo bidashobotse bakohereza ku kigo nderabuzima ariko nibura wahawe ubuvuzi bw’ibanze.»

Habimana Alexis ukuriye abacukuzi bakorera muri iyi sosiyeti ,uvuga ko abacukuzi banejejwe cyane no kuba barahawe umuforomo,ngo nubwo bwose bari basanzwe bavuzwa ndetse bakanagezwa kwa muganga,ubu byarushijeho kuba byiza kuko ubuvuzi bubegereye mu kazi umuntu atagombye gukora urugendo rurerure ajyanwa kwa muganga.

Dusenge Primitive,umuforomokazi ubavura ,avuga ko ubuvuzi buhakorerwa atari ubuvuzi bwose. Mu byo bakora harimo gupfuka,imvune, umunaniro, kudoda byoroheje,umutwe… Iyo bigaragaye ko ari ikibazo kindi gikomeye ,umucukuzi ahabwa urupapuro rumujyana kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Nyarusange hifashishijwe imodoka iba umunsi ku munsi muri ibyo birombe .

Nk’uko bitangazwa na Dusabe Christine umuyobozi mukuru wa Company ya SOREMI Intego,ubu buvuzi ngo bwatekerejwe mu rwego rwo kurushaho gufata neza abakozi babo,no kurushaho kwita ku buvuzi bwabo dore ko biri no mu mabwiriza bahabwa na MINIRENA : Kuvuza no gutangira ubwishingizi bw’ubuzima abakozi. Gusa ngo bitewe n’uko aho ikigo nderabuzima kiri ari kure ugereranyije n’aho bakorera, iki kikaba cyaraje ari igisubizo cy’urugendo runini rwakorwaga bajyanwayo.

Ngo ubu buvuzi bwatumye akazi kihuta ndetse n’umusaruro uriyongera kuko abakozi baba bafite akanyamuneza badafite ikibazo cyo kurembera aho bagize ikibazo.

Imiti bahabwa ntikatwa ku mushahara wabo, amafaranga agura iyi miti atangwa na company. Ubusanzwe abakozi batangirwaga ubwisungane mu kwivuza hamwe n’imiryango yabo,ariko aya ngaya yo bakajya bagenda bayakatwa ku mushahara wabo buhoro buhoro amafunguro.

Uwambayinema M.Jeanne


Tanga igitecyerezo

Who are you?