Yashyizweho kuri 24 May, 2016 | 16:50

Kigali: Ababishaka baripimisha indwara zitandura ku buntu

Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo kuri ubu bari gupima indwara zitandura ku buntu. Ibi ni muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya bene izo ndwara kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 29 Gicurasi 2016. Mu gusoza icyi cyumweru hazaba hanatangizwa gahunda ya siporo rusange ijyanye no gushishikariza abaturage kugenda n’amaguru n’amagare nka bimwe mu byatuma bagira ubuzima bwiza.

Kuri ubu mu mujyi rwagati ahari inzira y’itemerewe kunyuramo imodoka (car-free zone), hari umubare munini w’abantu baje kwipimisha ku buntu indwara zo kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije n’amaso. Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa basanga ari byiza gupimwa ku buntu ariko ngo hakwiye na gahunda yo kuzibavura dore ko bihenze.

Nkurayija Paul umwe mu baje kwipimisha, ari ku murongo ku izuba rya saa sita agira ati “ubusanzwe izi ndwara kuzisuzumisha birahenda. Ibi ni amahirwe kuri twe mu kumenya uko ubuzima bwacu buhagaze. Cyakora bazaduhe n’amahirwe yo kuzivuza kuko bihenze cyane.” Naho umuyobozi wa RBC Jeanine Condo, avuga ko bashakishije uburyo bwose ngo abantu bivuze izi ndwara ku buryo bworoshye bemeranywa n’ubwishingizi kujya buzishyurira. Agira ati “icy’ingenzi ni ukwirinda ariko dushaka n’uburyo abantu bajya bamenya uko ubuzima buhagaze hakiri kare kugira ngo n’uwazirwaye yivuze kare.”

Indwara z’umutima, kanseri, indwara karande z’ubuhumekero, diyabeti nizo zihitana abantu benshi ku isi mu ndwara zitandura. Ubushakashatsi bwerekana ko hatagize igikorwa, izi ndwara zizakomeza kwiyongera dore ko muri 2012, ku bantu miliyoni 56 bapfuye, 63% (miliyoni38) bishwe n’indwara zitandura. Izi ndwara ziri mu bitera ubukene zikanabangamira iterambere mu bihugu n’ubundi bituwe bikennye, dore ko zikunze guhitana abakiri bato(mbere yo kugira imyaka 70) kandi uzirwaye akabana nazo ubuzima bwe bwose nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kibitangaza.

Ibipimo byerekana ko 80% by’izi ndwara bishobora kwirindwa igihe abantu bareka itabi n’inzoga, bakarya indyo igizwe n’imboga n’imbuto. Abantu kandi basabwa kwirinda indyo irimo umunyu ukabije, ibinure n’amavuta bikabije, bakanasabwa gukora imyitozo ngororamubiri.

Ubundi kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso ni 1500frw umuntu yiyishyurira, mu gihe kwisuzumisha amaso ari 10,000frw. Ngenzi waje azi ko bamusuzuma kanseri, yavuze ko hakwiye kujya hibandwa n’ubundi ku ndwara zigoranye cyane kuzisuzumisha. Yagize ati “baba bahereye kuri kanseri kuko kuyisuzumisha birahenze kandi iyi ni yo ihangayikishije abantu muri iki gihe. Bongere imbaraga muri iki gikorwa.”

Musonera Sosthène


Tanga igitecyerezo

Who are you?