Yashyizweho kuri 14 December, 2017 | 07:58

Karongi: Ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu mashuli kiragaruka ahanini ku babyeyi

Benshi mu banyeshuli bo mu karere ka Karongi barashinja ababyeyi kutita ku nshingano bafite ku bana babo, bikaba bitera ugutwara inda zitateganyijwe ku bangavu benshi mu mashuli iyi minsi.

Impamvu nyinshi abanyeshuli bagarukaho zirimo iz’uko ababyeyi benshi bihungije inshingano zabo. Bati “Usanga ababyeyi babigiramo uruhare nko kutaganiriza abana ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere, kutabaha ibyo babagomba bihagije ndetse no guharira abana abarezi gusa bo bahorana kenshi ku ishuli.” Ibi babikuriza k’uko abenshi mu bana bavugwaho gutwara izi nda zitateganyijwe usanga ari abiga bataha mu ngo iwabo, aho ababyeyi bakabashyizeho igitsure bakurikirana umunsi ku munsi inzira banyura.Si ababyeyi gusa batungwa urutoki mu kugira uruhare k’ugutwara inda zitateganyijwe mu banyeshuli, ahubwo n’uburangare bw’abangavu ni impamvu ikomeye y’iki kibazo.

Umwe mu banyeshuli watewe inda mu karere ka Karongi ati “Ababyeyi ntako baba batagize bakugira inama ariko n’ibishuko hanze aha biba ari byinshi n’uburangare, nk’abarimu batwigisha bashobora kudushukisha utuntu cyangwa se n’abayobozi ku murenge twagiye kwakayo serivisi runaka; ibyo bintu biriho.”

Iki kibazo cyo gutwara inda zitateganyijwe mu banyeshuli kirahangayikishije nk’uko umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois abisobanura. “Twarebye impamvu nyamukuru yaba ituma abangavu baterwa inda, usanga amashuli ntacyo adakora ngo yite ku bana gusa ababyeyi ntibita ku nshingano zabo ijana kw’ijana kuko bigaragara ko ahanini ari abana baba iwabo batewe inda na bagenzi babo bigaragaza rwa ruhare rw’ababyeyi bategera abana babo. Gusa hakomejwe ubukangurambaga ku babyeyi, inama n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuli ndetse no gusobanurira abana uburyo bwo kwitwara neza ngo ikibazo gikumirwe.”

Evariste Murwanashyaka umukozi wa CLADHO umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu, avuga ko umuti w’iki kibazo ari ukwegera ababyeyi bagahugurwa k’ukuganiriza abana kenshi babigisha n’uburyo bwo kunyurwa n’ibyo batunze. Nk’uko komisiyo y’igihugu ishinzwe abana isanga hagomba ubufatanye kugirango inshingano yo kurerera igihugu abana bakibereye igerweho; hagenwe imfashanyigisho ku bana, ababyeyi, abarezi n’abayobozi zisobanurira buri wese uruhare rwe.

Umubyeyi Nadine


Tanga igitecyerezo

Who are you?