Yashyizweho kuri 23 June, 2016 | 07:41

Isuku mu mashuri ibangamiwe n’ubwiherero butagira ibikoresho by’isuku

Mu bigo by’amashuri amwe n’amwe kugira impapuro z’isuku abanyeshuri bakoresha mu bwiherero biracyari inzozi. Abana bamwe baracyakoresha amababi cyangwa se bagasiga umwanda ku nkuta bishobora guteza uburwayi bagenzi babo nabo ubwabo. Ibi ngo baba babitizwamo umurindi n’ababyeyi batumva agaciro ko kugira impapuro z’isuku.

Isuku mu mashuri amwe n’amwe abanza n’ayisumbuye, iracyemangwa bitewe n’uko mu bwiherero bwayo nta bikoresho by’isuku by’ibanze abanyeshuri bakenera iyo bagiye kwiherera.

Uyu ni umuturage uturiye ishuri,rya GS Rurenge,uvuga ko umwana ajya mu bwiherero ntabone ibikoresho by’ibanze ashobora kwifashisha nyamara ubusanzwe agomba kugira ibyo akoresha iyo agiyemo “Bamwe mu banyeshuri iyo bagiye mu bwiherero babura ibikoresho by’isuku bagasiga umwanda ku nkuta kandi rimwe na rimwe bagakoresha intoki. ”Akomeza avuga hari ahagenzurwa ugasanga umwana arafata wa mwanda agasiga ku rukuta akoresheje intoki ze, nyamara ikibazo cy’isuku nke mu bwiherero bw’amashuri ari kimwe mu byo ubuyobozi bw’Akarere bwafatiye ingamba muri Gahunda ya Girisuku Mwana.

Ubuyobozi busaba ababyeyi kugirana ubufatanye bwa hafi n’ubuyobozi bw’amashuri, ku buryo umubyeyi usabwe guha umwana impapuro z’isuku igihe agiye ku ishuri yajya abikora atagoranye kandi yumva n’impamvu agomba guha uwo mwana impapuro z’isuku.

Ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Nyagatare,Musabyemariya Domitille , asobanurira ababyeyi ko iby’ibibabi n’ibindi byakoreshwaga mu bwiherero bagenda babivaho kandi akangurira ababyeyi kumva ikibazo cy’uburemere bw’iki kibazo. Ati "ubuyobozi bw’ishuri nibubwira umubyeyi ko umwana najya gutangira igihembwe azajyane nibura urupapuro rumwe rw’isuku umubyeyi ajye ahita yumva akamaro kabyo."

Gusa bamwe mu babyeyi bavuga ko badakunze guha agaciro ikibazo cy’isuku yo mu bwiherero bw’amashuri ariko cyane cyane abo mu bice by’icyaro ntibanasobanukirwe n’ibijyanye n’izo mpapuro z’isuku. Gasana Méthode,wo mu Kagali ka Barija, ashishikariza ababyeyi kujya babibuza abana, bitewe n’uko usanga bakoresha uburyo bwa gakondo (impapuro n’ibibabi) abandi bagakora mu mwanda bagasiga ku nkuta kandi bene iyo myumvire igomba guhinduka. Kuri we nubwo bose batarabyumba hari abamaze kumenya ubwiza bwabyo. Ati, “cyakora, ababyeyi bamwe na bamwe,bemeye gushyira mu bikorwa kujya baha abana impapuro z’isuku uko bagiye ku ishuri kuko bamaze kumenya akamaro bibafitiye.”

Muri gahunda ya Girisuku mwana , ababyeyi bashishikarizwa kubanza kwita ku isuku yo mu ngo zabo mbere na mbere, kandi iyo suku ikagaragara no ku bana babo mu rwego rwo kubarinda indwara ziterwa n’isuku nke.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?