Yashyizweho kuri 24 May, 2016 | 11:43

Ikoranabuhanga rizagabanya n’impanuka zo mu muhanda

Mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura amajyambere, abayobozi bakomeje kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’umugabane wa Afrika. Minisitiri Nsengimana Philbert w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Rwanda, avuga ko abanyafurika bakwiye kuryinjiza mu ngeri zitandukanye z’ubuzima kuko ngo ryarinda imfu, ruswa, guta igihe...

Abayobozi banyuranye bo mu bihugu by’Afrika bateraniye mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank) ibera i Lusaka muri Zambia. Ubwo baganiraga ku kibazo cyo guteza imbere iikoranabuhanga muri Africa, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yasobanuye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu ikoranabuhanga. Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubu ubuyobozi bw’u Rwanda burimo gushishikariza abarutuye kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko ibya ngombwa byinshi byamaze gutegurwa.
Bwana Nsengimana ati “ikoranabuhanga rizadufasha muri byinshi kugeza n’aho rizagabanya impanuka zo mu mihanda”.

Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze yagize ati “iyo ntekereje umubare w’abantu bagwa mu mpanuka zo mu mihanda, ntekereza ko haba harimo benshi bateze imodoka cyangwa moto bagiye gusaba impapuro bashobora kubona batavuye aho bari”. Bwana Nsengimana akaba yaramenyesheje abayobozi bateraniye mu nama ya Banki Nyafrika itsura amajyambere ko mu Rwanda umuntu ashobora kubona service nyinshi akoresheje ikoranabuhanga. Yatangaje ko ubu bidasaba ko guta igihe no gupfusha ubusa amafaranga yo gutega ngo ugiye gusaba ibyangombwa by’ubutaka, uruhushya rwo gutwara imodoka, kwishyura imisoro, …
Minisitiri Nsengimana akaba yarasabye abayobozi b’Africa gushishikariza abaturage babo kwitabira ikoranabuhanga kugirango services nyinshi zibe ari zitangirwa, kuko ngo byanagabanya ruswa mu mitangire ya service.

Ubu mu Rwanda, kubika no kubikuza amafaranga kuri telefoni ntibikiri umugani cyangwa se iby’abakire ufite telefoni wese arabikora ku buryo ubu telefoni zabaye nka banki zigendanwa. Biciye mu rubuga irembo kandi, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abanyarwanda batangiye kwishyura serivisi nyinshi kuri interineti batiriwe bajya gutonda umurongo kuri za biro zitandukanye. Ni nabyo byashimangiwe mu nama mpuzamahanga ku bukungu yabereye mu Rwanda kuwa 11-13/05/2016, aho Afurika yahamagariwe gufata amahirwe ikesha ikeranabuhanga ikayabyaza umusaruro aho kuba indorerezi igihe abandi barimo baribyaza umusaruro. Iyi nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura amajyambere yatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Gicurasi izarangira ku wa gatanu taliki ya 27 Gicurasi. Insanganyamatsiko nyamukuru ni "Ingufu n’ihindagurika ry’ikirere".

Twizeyimana Albert Baudouin


Tanga igitecyerezo

Who are you?