Yashyizweho kuri 27 November, 2017 | 08:08

Ihohoterwa ntiryiyongera ahubwo harazamuka imyumvire- AJPRODHO – JIJUKIRWA

Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (AJPRODHO – JIJUKIRWA) usanga kuba muri iki gihe hakunze kuvugwa ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hirya no hino mu gihugu, atari uko rirushaho kwiyongera ahubwo ari imyumvire y’abanyarwanda igenda izamuka mu kurigaragaza.

Mu kiganiro cyateguwe n’imiryango Pax Press, Haguruka, HDI, RRP+ na AJPRODHO – JIJUKIRWA, Haguruka mu kwitegura ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umunyamabanga nshingwabikorwa wa AJPRODHO – JIJUKIRWA, Anthony Businge yavuze ko ubu abanyarwanda bamaze kuzamura imyumvire mu gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ugereranyije n’imyaka icumi ishize. Busingye Anthony umunyamabanga nshingwabikorwa wa AJPRODHO ati “Ubukangurambaga bwagiye bukorwa na Leta, imiryango itari iya Leta n’itangazamakuru muri iyi myaka nk’itanu ishize cyangwa icumi, byatumye abanyarwanda batinyuka kuvuga ihohoterwa bakorerwa. Ariko ntibivuze ko rirushaho kwiyongera, ahubwo ni uko batinyuka kubivuga”.
Busingye asanga ubushake bwa Leta bwo kurwanya no guhana abahohotera abandi buhari, ariko hakaba hari n’inzitizi asanga zikigoye. Ati “Haracyari ubushobozi buke bwo gupima DNA (uturemangingo duto dushobora kugaragaza ko uwahohotewe yabikorewe n’ubikekwaho) kugira ngo haboneke ibimenyetso, ibikoresho bitaragera mu gihugu hose bituma hari abasibanganya ibimenyetso, ndetse n’abataratinyuka kuvuga ababahohotera. Nk’abana baterwa inda bagatinya kuvuga abazibateye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Haguruka, Umurerwa Ninette , nawe yemeza ko amategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri ubu akoze neza ariko hari aho usanga ishyirwa mu bikorwa ryayo rikigorana. Anasanga uko inzego zitandukanye zizakomeza gushyiramo ubushake mu gukangurira abantu gutinyuka kuvuga ihohoterwa bakorerwa bizarushaho koroshya uburyo bwo guhana abarikora.

AJPRODHO itangaza ko mu Rwanda abana ari bo bibasiwe cyane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagatanga urugero ko 65% y’abavuriwe muri Isange –One Stop Center ya Kigali ari abana. 94.5% akaba ari abana b’abakobwa.

Ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryatangiye kuri 25 Ugushyingo, rikazasozwa kuya 10 Ukuboza 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa: wirihishira”.

MANZI Gerard


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo