Yashyizweho kuri 7 June, 2016 | 08:25

Bugesera: Guca amafaranga abahehesi byagizwe nk’ubucuruzi

Abaturage b’umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera basanga umuco wo gucana inyuma waba ari nk’ingaruka y’iterambere, ku buryo ngo bamwe babihinduye ubucuruzi, aho umugore aca umugabo inyuma umugabo agamije indonke y’amafaranga acibwa uwo bamufatanye. Nubwo bikorwa mu ibanga, ubuyobozi bubifata nk’ubutekamutwe, bukemeza ko bizashyira bikagera aho ababangamiwe babibona nk’ikibazo bakabugana.

Mu kiganiro Mumerewe mute Radio Isango Star yagiranye n’abatuye muri Santeri ya Nyabagendwa mu murenge wa Rilima, bavuga ko babona Leta idahana abagabo bavogera ingo za bagenzi babo, bakaba barahisemo kwihanira mu ibanga. Umwe ati “umugore apanga n’umugabo we, ihabara yagera mu cyumba akamubipa, umugabo yaza akamwereka umupanga , undi nawe agakiza amagara, akemera ayo bamuciye”. Ngo umugabo ahita asinya sheki, cyangwa umugore we akayazana akayacisha mu nsi y’urugi ngo barekure umugabo.Abaturage bavuga ko nta wirirwa agana ubuyobozi, bahamagara abantu bake ba hafi, maze bakamuca amafaranga bakurikije ayo atunze. Nyir’ukuyacibwa nawe ntajya kurega ngo “aba yanga ko bimenyekana agaseba”.

Uyu muco ngo umaze igihe kinini mu karere ka Bugesera nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahakoreye kuva kera. ML yari umwarimu muri APEBU 200.Ati “ nzi umugabo w’umucuruzi byabayeho, bamuca miliyoni imwe n’igice (1 500 000 Frw) asinya sheki. Yasohotse muri iyo nzu ari uko ayitanze kuko umugabo w’uwo mugore yari yamweretse intwaro ko ahita amurangiza. Umwe mu bakecuru witabiriye ikiganiro na Isango Star, avuga ko azi abantu benshi byabayeho, harimo babiri bacuruzaga bikabatera guhomba, ariko ati “sinabavugira hano”.

Hafatwa abasanganywe

Benshi mu bagore baganiriye na Isango, bavuga ko bagenzi babo baba barambiwe abo bagabo baba babarembeje. Umwe ati “akenshi baba basanganywe, babikora ku neza, hagira icyo bapfa cyangwa bahararukanwe, umugore agashaka kwereka umugabo we ko ari umwere, maze akamurarika bagafata uwaje guheheta. Nyiri urugo ahita amuca ayo ashaka, umugabo agacika iyo nzira, umugore akaba araruhutse”.

Nubwo ngo hari gihamya yuko hari abaciwe ayo mafaranga bikanabaviramo guhomba bari bafite amabutike, ubuyobozi ntibwemeza cyangwa ngo buhakane aya makuru. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Gasirabo Gaspard avuga batabizi nk’ikibazo, kuko ntawe urakibagezaho. Ati”ubwo ntawe uratugana ubwo ntikiraba ikibazo, bwaba ari uburyo biyumvikanira bwo kwikemurira amakimbirane. Nibitangira kuba ikibazo bazabituzanira tubimenyereho, tubikemure”. Yongeraho ko guhomba ari ibisanzwe, ababa barahombye byaba byaratewe no gukora bizinesi nabi bitatewe n’ayo mafaranga bacibwa bafatiwe mu busambanyi.

Ibi biravugwa mu gihe itegeko rihana ubuharitse n’ubushoreke riri mu nzira yo kuvugururwa rigakura ibihano ku baca inyuma abo bashakanye, ari byo bitera impungenge abaturage bagahitamo kwihanira mu ibanga. Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yo ivuga ko n’ubusanzwe uburaya atari icyaha mu mategeko y’u Rwanda. Umwe mu bayigize yabwiye Isango Star ko “ ikirego cyo gucana inyuma gitangwa n’umwe mu bashakanye wahemukiwe”, anongeraho ko iyo habayeho guhana imbabazi ikirego gihita gita agaciro.

Itegeko kandi ryemera ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko, bivuga ko ibi byo guhana umugabo wenyine kandi yafatanywe mu cyaha n’umugore binyuranije n’amategeko.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitecyerezo

Who are you?