Yashyizweho kuri 27 May, 2016 | 09:30

Bugesera: Barasaba ko « Girinka » yunganirwa n’ubukangurambaga ku buziranenge bw’amata

Amakoperative akoresha amakusanyirizo y’amata muri Gashora na Ruhuha mu karere ka Bugesera asanga Gahunda ya Girinka ikwiye kunganirwa n’amahugurwa y’aborozi ku bijyanye no kubungabunga ubuziranenge bw’amata .Kuri bo ngo Girinka yatumye amata yiyongera ariko amakusanyirizo y’amata ntaragera kuri litiro zirenze 400 ku munsi kuko amata aboneka aba atujuje ubuziranenge. Ibi bituma aya makusanyirizo adashobora kugera ku ntego yayo yo gufasha aborozi gutera imbere kuko na yo asa n’ariho atariho.

Nk’uko bitangazwa na Rutabagira Callixte wungirije umuyobozi wa Koperative KOPEZIRU ikoresha ikusanyirizo ry’amata rya Ruhuha ,ngo iri kusanyirizo ntirishobora kugera ku ntego yaryo igihe cyose aborozi ,abacunda ndetse n’abatuage bo muri aka gace bataramenya neza uko ubuziranenge bw’amata bubungabungwa ndetse n’akamaro kabwo.Ati “Kuba dushobora gukusanya litiro zitarenga magana atatu ku munsi si uko amata abuze muri aka gace, ahubwo ni uko abantu bataramenya uko ategurwa kugira ngo abe afite ubuziranenge.

Ikindi kandi usanga abayanywa bataba babyitayeho. Bityo amata ikusanyirizo ryanze kwakira, agurishwa hirya no hino hatitawe ku buziranenge bwayo.”Iki kibazo cyo kutabona amata ahagije kandi iri kusanyirizo rigisangiye n’irya Gashora aho Ngizwenayo Callixte, Perezida wa koperative KOINDAMU iricunga avuga ko iyo bashobora gukusanya amata yose bafitiye ubushobozi bagombye kuba barateye imbere cyane mu gihe kigera ku myaka ibiri bamaze bakora.Ati, « Mu minsi yose tumaze mbona ntacyo tugeraho kigaragara kuko aborozi batitabira kuzana amata iwacu bitewe n’uko haba ubwo tubasabye kuyasubizayo igihe tuyapimye tugasanga adafite ubuziranenge. Uko kutuzuza ubuziranenge kw’amata bituma tubona litiro 290 gusa kandi ibikoresho dufite hano bishobora kwakira litiro 5000 ku munsi. »

Ubuyobozi bw’aya makoperative buvuga ko kuba butabona amata menshi bituma n’ayo bwashoboye kwakira atabona isoko bikabateza igihombo . “Urumva nawe twe hano twakira amata make cyane kuko amenshi agurishwa muri za “bikonje” kuko bo batirirwa babaza iby’ubuziranenge. Bityo rero kubona isoko biratugora cyane kubera ko nta muntu wakwemera guhagurutsa imodoka nk’i Kigali aje gutwara amata atagira uko angana. N’umuguzi twari twabonye vuba aha na we yisubiyeho bitewe n’iki kibazo.Bidutera rero igihombo kuko iyo tudashoboye kuyacuruza hano turayabyarira (kuyamena).Nko mu minsi ishize twahombye litiro zirenga 1000 zose!”

Bongeraho ko niba hadafashwe ingamba zituma abantu bose bahagurukira guharanira ko amata yagira ubuziranenge, aya makusanyirizo ntaho yaba agana,yasaza adashoboye kugera ku ntego yo kwakira litiro ibihumbi bitanu ku munsi. Ndetse ngo ashobora no guhagarara yabuze abayakoreramo. Rutabagira Callixte ati,“Twe turasanga abaterankunga n’inzego zibanze bakorera hamwe maze hagafatwa ingamba zirimo nko kubuza ko hagira umuntu n’umwe ucuruza amata adafite ubuziranenge;atavuye ku ikusanyirizo. Mbega bigakorwa nk’uko bigenda ku bacuruzi b’inyama bategekwa kuzivana ku ibagiro rizwi cyangwa gucuruza inyama zapimwe na veterineri. Ibyo byatuma abakamyi n’abacunda bita ku buziranange bw’amata kugira ngo bashobore kubona aho bayagemura.

Kwigira ikibazo hamwe

Ndayambaje Etienne, umukozi w’Umushinga wo Guteza Imbere Ibikorwaremezo by’Ubuhinzi mu Karere ka Bugesera (PAIRB)ari na wo wubatse aya makusanyirizo y’amata avuga ko ibyo bagombaga gukora nk’umushinga babirangije. Bityo bikaba biri mu nshingano z’abagenerwabikorwa gufata ingamba z’imikorere kugira ngo biteze imbere babikesha ibyo bikorwaremezo bubakiwe. Mu kiganiro n’abayobozi ba koperative zikoresha amakusanyirizo ya Gashora na Ruhuha akaba yaragize ati “twe twubatse ibikorwaremezo, ahasigaye namwe nimubibyaze umusaruro. Nimufate ingamba zizatuma mukusanya amata yose yo mu gace mukoreramo.Mushobora nko gukorana n’ubuyobozi cyane cyane ku rwego rw’ibanze ndetse n’abashinzwe isuku, ubuzima,… kugira ngo babafashe kumvisha aborozi n’abaturage bose akamaro ko kugira amata afite ubuziranenge.”

Ku rundi ruhande, Ingoboke Marie Grace, umukozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Ruhuha avuga ko hakwiye ko aborozi ndetse n’abacuruza amata bose bahura bakarebera hamwe uburyo bakoresha amata yuje ubuziranenge babifashijwemo n’amakusanyirizo. Byanaba ngombwa hakaba hafatwa icyemezo cy’uko amata yose acuruzwa yazajya aturuka ku makusanyirizo.

Ku bijyanye n’ubuziranenge bw’amata, Ngirinshuti Fabien, ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Nyagatare avuga ko bimwe mu bishobora kwica ubuziranenge bw’amata birimo kuvanga amata atakamiwe rimwe, ibikoresho bayashyiramo bitabugenewe, isuku nke ku mabere y’inka,ibiraro cyangwa aho inka ziba bidafite isuku, ibyo inka zigaburirwa bidatuma zitanga amata meza,uburyo budahagije bwo kuvura inka,uko amata atwarwa igihe agemuwe n’ibindi.

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika atangije gahunda ya Girinka mu mwaka wa 2006 , Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije n’abafatanyabikorwa yatangiye kubaka amakusanyirizo y’amata (MCC=Milk Collection Center) hirya no hino mu gihugu. Icyari kigamijwe cyari ukubungabunga ubwinshi n`ubwiza bw`amata kugira ngo umworozi ashobore gutera imbere.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?