Yashyizweho kuri 30 November, 2017 | 11:43

Bashyize imbaraga mu gutegura iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 23 Ugushyingo 2017, umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS hamwe n’indi miryango yita ku burenganzira bwa muntu baganiriye ku bikorwa bizaranga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni mu gihe isi yose yitegura kwinjira mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakomeje ubukangurambaga mu nzego zitandukanye mu guhashya iri hohoterwa burundu.

Umubare munini w’abangavu baterwa inda mu mashuli ni ikibazo gihangayikishije, kikaba n’icyagarutsweho kenshi muri iki kiganiro cyateguwe na PAX PRESS. Umurerwa Ninette waje ahagarariye umuryango HAGURUKA yavuze ku ndangagaciro z’umuryango mu kurinda uburenganzira bw’umugore nubw’umwana, agaruka no ku ngamba zirimo kunozwa cyane mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati “Ni ukongera inyigisho cyane cyane mu bakiri bato ku buzima bw’imyororokere, mu rwego rwo kurinda inda zitateganyijwe.”
Ihohoterwa ntirikorerwa gusa ku gitsina ahubwo n’iyicarubozo ribarwamo. Ingero zitangwa ni iz’abakozi bo mu ngo bahohoterwa n’abakoresha babo ntibinamenyekane kuko baterwa ubwoba ko hagize uwo babitangariza babura akazi, ahanini kandi banga no kwiteranya ngo badasenyera abo bakoresha kuko akenshi usanga biba ari ku ruhare rw’umwe muri bo. Umunyamabanga w’umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere AJPRODHO-JIJUKIRWA, Busingye Antony yavuze ku bateganya mu minsi 16 yahariwe kurwanya iri hohoterwa. Ati “Hazibandwa ku manza ziregwamo abakurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya abangavu bakabatera inda, ndetse hakorwe ubuvugizi ku cyakorerwa abakozi bo mu ngo kuburyo bagira ikigo kibarengera byibura nabo bakajya babona aho bavugira bakarindwa ihohoterwa.”

Kurwanya ihohoterwa bisaba imbaraga za buri wese kugira ngo rihashywe burundu. Uhagarariye umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS), Twizeyimana Albert Baudouin ati “Natwe dufitemo inshingano nk’abanyamakuru. Ni ukwigisha cyane cyane muri iyi minsi 16 twibutsa sosiyete ibyo tubona bisa n’ibyibagiranye, tugakanguka kandi natwe tubona ko ari ngombwa kubivugaho.”
Iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashyizweho kuva mu mwaka wa 1991, ibarwa kuva kuwa 25 Ugushyingo-9 Ukuboza. Uyu mwaka (2017) insanganyamatsiko izagenderwaho ni “Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa wirihishira.”

Umubyeyi Nadine Evelyne/ Stagiaire


Tanga igitecyerezo

Who are you?