Yashyizweho kuri 15 April, 2016 | 14:15

Bamwe mu bacuruzi bapfunyika ibiribwa mu mpapuro zatowe mu myanda

Abanyarwanda bahagurukiye kugira isuku muri byose : Ku mubiri, aho abantu batuye, aho bakorera, ku biribwa ndetse n’ibinyobwa. Usanga mu mijyi hari ahantu hagenewe gushyirwa imyanda, haba ku mihanda no mu duce dutandukanye mbere y’uko ijya kumenwa ahabugenewe. Nyamara hagaragara aho bimwe mu byajugunywe nk’impapuro, zongera gukoreshwa mu gupfunyika ibiribwa. Imyanda y’izo mpapuro ishobora kwanduza indwara.

Rimwe na rimwe iyo utambutse hamwe mu harundwa imyanda hari ubwo usanga abantu biganjemo abana batoragura bimwe mu byahatawe birimo amacupa ya Heineken,’impapuro n’ibindi bikoze muri pulasitiki. Utabizi wabanza gutekereza ko baba ari ba bana bo mu muhanda cyangwa abafite uburwayi bwo mu mutwe. Nyamara si ko biri ahubwo baba bari mu kazi. Umwe mu bana utoragura impapuro zatawe mu myanda na we avuga ko bituma ashobora kwigurira amakayi no gukemura tumwe mu tubazo. “Izi mpapuro ziba zaturutse mu ngo zivuye ku makayi y’abana b’abakire izindi ziva muri za biro (bureaux) muri “papeteri”(papeterie) n’ahandi hafotorezwa impapuro. Tuzivangura n’iyi myanda tukazigurisha n’abajya kuzikoramo “emballage”. Abakora izo “emballage” bareba uruhande rwanditseho cyangwa rwanduye bakarushyira imbere ku buryo utabizi wagira ngo izo mpapuro zifite isuku.

Uretse kuri bene izo mpapuro ziba ziri mu myanda, hari abatoragura amacupa bakayatanga kubayakeneye. Uwera Marita, umugore ubona akuze utoragura amacupa mu kagali ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru avuga ko aka kazi kamutunze. Ati, “Aya macupa dutoragura turayagurisha. Nk’aya ya Heineken agurwa n’abakora twa tuyoga twa make naho ibi ubona bikoze muri pulasitiki tubigurisha amafaranga 100 ku kilo bikajya gukurwamo ibindi bikoresho mu ruganda.Twizera ko abayajyana ngo bayashyiremo inzoga bayatunganya neza.” Kuri we ibye birangirira mukuyatoragura no kuyatanga isuku ikurikiraho ku bayaguze ntayo azi.

Ngo zihendukira abacuruzi

Ikoreshwa ry’impapuro zatoraguwe mu myanda mu gupfunyika isukali, injanga, ubunyobwa, n’ibindi bicuruzwa biribwa byemezwa kandi na bwana U.D. ucururiza mu murenge wa Kacyiru mu Kabagali.Ati”mu by’ukuri kubona impapuro zo gupfunyikamo zivuye mu ruganda biraduhenda cyane.Ikindi usanga dukunze guhura n’abantu bagura ibintu bya make make ku buryo buri muntu wese utabasha kumubonera icyo gupfunyikamo cyabugenewe. Bityo duhitamo kwigurira utu dufuniko dukoze mu mpapuro zisanzwe, tugura make kandi dupfunyika neza, bigatuma abakiliya bacu bagenda bishimye.”

Mu myaka ishize, mu Rwanda habayeho gahunda yo guca ikoreshwa ry’amasashe mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibyo byatumye hatekerezwa ku bundi buryo bwo gupfunyika bimwe mu bicuruzwa nk’amafu , injanga, isukali, umuceli n’ibindi aho byabaye ngombwa gukoresha emballage zikoze mu mpapuro.
Gusa bamwe babonye ubundi buryo bwo kwihangira imirimo batitaye ku nagruka z’isuku. Ikoreshwa ry’impapuro zitoraguwe aho bamena imyenda rishobora na ryo kugira ingaruka ku buzima bw’abantu bahahira mu bintu bifite umwanda niba rititondewe cyane cyane ko ko aho zitoragurwa ari mu myanda nta suku iba ihari nyine.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?