Yashyizweho kuri 31 May, 2016 | 08:10

Ababyeyi barakangurirwa guha abana ubumenyi bw’ibanze bakiri bato

Kwigisha umwana akiri muto uhereye ku kumumenyesho ibyo abana nabyo ni ingenzi kuko bifungura ubwonko bwe. Ibi biherekezwa n’urukundo umwana agomba guhabwa kuko iyo abibuze yigira icyigenge bikaba byanamuviramo kuzinukwa ishuri.

Aho kari ku bibero bya nyina, akana k’agakobwa karavuga amagambo gahereye ku mashusho nyina akereka. “Inkoko…umuntu…ishahani…ishekuru”. Amwe muri aya magambo, aka kana karayavuga neza andi kakayavuga mu rukonjo, ariko kadategwa. Uyu mwana aranyuzamo akubura amaso, akareba nyina ugaragaza akanyamuneza ku maso anamushishikariza gukomeza akoresheje umutwe. Ku myaka itatu Mimi amaze avutse, amazemo umwe gusa ababyeyi be bamumenyereza kuvuga mu magambo amashusho y’ibintu abona hafi ye, iwabo mu rugo n’ahandi hamwegereye, mu murenge wa Muhororo ho mu karere ka Ngororero.
Umubyeyi we Yamfashije Paskaziya uri mu kigero cy’imyaka 25, asobanura ko mu masomo 12 bahawemo amahugurwa mu kugira uruhare mu burere bw’umwana, harimo iryo “kudahungabanya umwana”, “gukuza ubwonko bw’umwana binyuze mu kumuha indyo yuzuye”, “gukundisha umwana gusoma no kwandika kuva ku myaka itatu ya mbere”, n’ibindi. Mu buhamya bwe agira ati: « uyu mwana nahoraga muhungabanya ndetse nkamukubita. Yahoraga ameze nabi. Nyuma yo kumuha umutima mwiza, ubu umwana wari warahahamutse, atarya yarananutse, ameze neza cyane, ibiro bye byariyongereye, yize gusoma none aranabizi »

Umwana apfa mu iterura

Ku bufatanye na Save The Children, umuryango Umuhuza, uharanira gukemura amakimbirane, wagerageje kugaragaza ko gahunda y’imbonezamikurire inyuze mu byiswe “Nita ku mwana (Child I Care)” na gahunda yo gukundisha umwana gusoma no kwandika ari byo pfundo ry’ireme ry’uburezi. Gahunda y’imbonezamikurire igamije kurinda umwana amakimbirane kuva agisamwa no kumuha ibitunga umubiri amaze kuvuka, kugira ngo akure neza.

Madamu Kayitesi Mathilde, umuyobozi w’uyu muryango agira ati « ibyo umwana azaba bigenwa mu myaka itatu ya mbere y’ubuzima bwe. Ireme ry’uburezi ni aha rishingiye. Utazi gusoma mu rurimi rwe kavukire ntazanamenya n’ubundi bwenge ». Nk’uko akomeza abisobanura, iyi gahunda yo gukundisha no kwigisha umwana gusoma no kwandika mu rurimi rwe kavukire ni yo mbarutso kwiga n’ibindi akabimenya. Yongeraho kandi ko iki ari igisubizo ku « kibazo cy’abana benshi basigaye barangiza mashuri abanza batazi gusoma, kwandika no kubara ». Kuri we buri mubyeyi akwiye kuzirikana wa mugani ko “umwana apfa mu iterura”, maze akazirikana ibyo agomba guha umwana mu myaka ye ya mbere.

Si ikibazo cy’u Rwanda gusa

Ubushakashatsi bwakozwe ku Rwanda, mu mwaka wa 2012 n’ikigo RTI International, bwagaragaje ibyuho bikomeye biri mu burezi. Nyuma y’umyaka wa 3 w’amashuri abanza, 13% by’abanyeshuri bo mu mwaka wa 4 ntibashoboraga gusoma nibura ijambo rimwe ry’umwandiko w’ikinyarwanda wo ku rwego rw’ umwaka wa 2 cyangwa uwa . Na none 13%, muri bo, bagashobora gusoma neza gusa munsi y’amagambo 15 mu munota. Ikindi giteye impungenge ni uko muri abo bana bashobora gusoma, nibura 40% by’abanyeshuri b’umwaka wa 4 ntibashobora gusubiza nibura kimwe cya kabiri cy’ibibazo byo gusobanukirwa umwandiko basomye. Na none ku banyeshuri barangiza umwaka wa 6 basabwe gusoma umwandiko w’ikinyarwanda n’uw’icyongereza, abagera kuri kimwe cya kabiri bagaragaje ko bumvise umwandiko w’ikinyarwanda basomye, mu gihe abari munsi ya 2% ari bo bumvise umwandiko w’icyongereza, nyamara iyi myandiko yombi yari ku rwego rw’umwaka wa 2 cyangwa uwa 3.

Bivugwa ko, muri iki gihe, isi ifite ibibazo bibiri bikomeye mu rwego rw’uburezi. Kugeza ubu, ngo abana bagera kuri miliyoni 50 ntibajya mu ishuri ; ariko ikibabaje cyane kurushaho ni uko abagera kuri miliyoni 250 bajya mu ishuri bakarivamo bataramenya gusoma, kwandika no kubara. Na ho munsi y’ubutayu bwa Sahara, abana bangana na miliyoni 30 bageze igihe cyo kwiga ntibajya mu ishuri, kandi 54% by’abo ni abakobwa kubera impamvu zitandukanye.

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?