Yashyizweho kuri 12 January, 2017 | 14:15

Yatahukanye ubwoba none aricuza igihe yamaze mu buhungiro

Kutagira amakuru byamuhejeje imyaka myinshi mu buhungiro. Aho atahiye aje aziko asanze urupfu, ubu yateye imbere ku buryo atakekaga. Aricuza imyaka yamaze ari impunzi atinya baringa.

Yicaye mu ntebe ze nziza, areba televiziyo mu nzu igezweho, Mbonaruza Celestin agaragaza akanyamuneza aterwa n’iterambere amaze kugeraho mu gihe cy’imyaka 13 amaze atahutse mu Rwamubyaye ava mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ku myaka 42 y’ubukuru, Mbonaruza afite umugore n’abana bane akaba atuye mu mudugudu w’icyitegererezo mu Kagari ka Ntebe, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuga ko afite iduka rifite agaciro kabarirwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, inka ebyiri, isambu y’insina ikabakaba hegitari ebyiri, umutungo we wose akawubarira muri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, naho inzu abamo yahawe na Leta, akayiha agaciro k’amafaranga miliyoni zirindwi.

Mbonaruza yicuza igihe yataye muri Kongo kuva mu mwaka wa 1994 kugeza 2003 kuko nta mutekano yabonagayo ndetse akaba yarahoraga yamburwa amafaranga n’ibicuruzwa ku ngufu bikozwe n’ abarwanyi bitwaje intwaro harimo n’umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Ati “Hari abantu bahoraga badutera ubwoba batubwira ko utahutse mu Rwanda yicwa cyangwa agakorerwa iyicarubozo ariko twakomeje kwishakira amakuru nyayo mu bitangazamakuru, tumenya ko mu Rwanda ari amahoro naho abaduteraga ubwoba babiterwaga no gutinya ubutabera kubera ibyaha bazi basize bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Nageze ino nsanga abo tungana biteje imbere, bafite amaduka mu mujyi i Kayonza, abandi bafite imodoka, numva mbabajwe n’igihe namaze nkorera i Walikale muri Kongo nkamburwa n’inyeshyamba akenshi z’Abanyarwanda bo mu mutwe wa FDLR. Nkigera aha leta yanyigishije gukorana na banki, nsaba n’inguzanyo y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000) mu mwaka wa 2004 ntangira gucuruza caguwa, none ubu ngeze aho naka inguzanyo ya miliyoni ebyiri kandi nkabasha kuzishyura neza.”

Yongeraho ko yakiriwe neza n’ubuyobozi bwa leta ndetse n’abaturanyi kuko yasanze baracengewe na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, akaba atekanye ndetse abanye neza n’abaturanyi mu myaka 13 amaze atahutse.

Mbonaruza avuga ko ubu yishyurira abana batatu amafaranga y’ishuri agera ku bihumbi ijana na mirongo irindwi k(170.000) buri gihembwe harimo 90.000 yishyurira babiri biga mu mashuri abanza yigenga na 80.000 yishyurira uwiga mu yisumbuye ya leta. Aragira ati “Ubu nshyize imbere gukomeza kwigishiriza abana mu mashuri meza nkaniteza imbere kugeza nshoboye gutunga imodoka n’amaduka akomeye kandi nzabigeraho mu gihe gito nkurikije aho navuye n’aho ngeze mu myaka 13 gusa.”

Mbonaruza akangurira gutaha abo yasize muri Kongo n’izindi mpunzi zose z’Abanyarwanda ngo kuko abona barimo gucikanwa n’amahirwe y’iterambere riri mu Rwanda ndetse n’abana babo bagahomba uburezi bwiza badashobora kubonera mu buhungiro. Ati “Ni njyewe Mbonaruza bakundaga kwita Masiporo muri Kongo nkaba nkangurira gutaha abo nasizeyo barimo marume Zayasi. Nta buzima bwiza buri muri Kongo kuko ari uguhora bantu biruka bahunga imirwano y’urudaca ndetse n’imibereho ya ho iraruhije.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ku isi rigaragaza ko Abanyarwanda 3.356.798 bamaze gutahuka kuva mu mwaka wa 1994 kandi umubare munini (89%) bakaba baturuka muri Kongo ariko haracyari impunzi z’Abanyarwanda barenga ibihumbi magana atatu (300.000) bari mu bihugu bitandukanye ku isi mu gihe hasigaye umwaka umwe gusa ngo Umuryango w’Abibumbye ukureho ubuhunzi ku Banyarwanda bose bahunze mbere y’umwaka wa 1999.

Mugabo Jean d’Amour


Tanga igitecyerezo

Who are you?