Yashyizweho kuri 7 June, 2016 | 08:35

Ubutabera: “Urubanza ni umushinga, iyo utunguka urawureka”.

Muri gahunda yo korohereza abagana inkiko babagabanyiriza umwanya bata mu nzira no ku ntebe bategereje gutanga ibirego, hashyizweho gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga. Nyamara nayo abaturage basanga ngo isaba amafaranga arenze ayatangwaga mbere, ariko ubuvugizi bw’inkiko bwo bukavuga ko nta rubanza rudasaba amafaranga.

Ku muturage wa Kaduha(ni urugero) wajyanaga ikirego I Nyanza cyangwa I Nyamagabe akoresheje ay’urugendo gusa, bimusaba akayabo k’amafaranga ngo abashe gutanga ikirego yifashishije ikoranabuhanga: I Kaduha inzu ifite interineti n’ibijyanye nayo ni imwe gusa. Gusikana urupapuro rumwe ni 1000, interineti ni 500 ku isaha(hari n’umubyigano), umwunganizi unasemura nawe asaba amafaranga 2000 mu isaha. Idosiye y’urubanza n’ibimenyetso ifite nibura impapuro 30 nayo imara umwanya utari muto.

Bamwe mu bagana inkiko baganiriye na Radio K FM bavuga ko ikoranabuhanga ryazanye amananiza, arimo no kuzamura ibiciro birenze ibyari bisanzwe. Umwe mu bunganira abantu mu mategeko agira ati “Usanga umuturage ashaka ko ukuri kwe kujya ahagaragara uko kwakabaye, maze akegeranya ibimenyetso byose. Hari abo usanga bafite umurundo w’impapuro, kandi zose ziba zigomba kuba scanned (gucishwa mu cyuma ngo zibone kujya kuri interineti), ibyo rero bisaba amafaranga atari make”. Aha atanga urugero ko iyo umuturage atanze amafaranga 25.000 mu gufotoza inyandiko zijyanye n’urubanza, yumva ko ikiguzi cyazamutse kandi ari ibimenyetso bimufitiye inyungu.

Si ukwegeranya ibimenyetso bihenda abaturage gusa, kuko inzira yose yo gutanga ikirego batayishoboreye. Umwe agira ati “ kugira ngo wumve ngo ikirego cyawe kirakiriwe, uba umaze gutanga asaga ibihumbi ijana. Kujya gushaka ahari internet, gushaka ubikuzuriza, n’ibindi”. Aha ashaka kuvuga ko atari buri munyarwanda wese wifasha kuzuza inyandiko zitanga ikirego hakoreshejwe ikoranabuhanga, bityo bagakenera abunganizi ba hato na hato babafasha kubyuzuza, kandi barishyurwa. Yongeraho ati “ byose biri no mu cyongereza, ntacyo nzi kandi si njye njyenyine”.

Umuvugizi w’inkiko, Itamwa Emmanuel aburira abagana inkiko n’abafite imanza muri rusange, ko bajya babanza kwiga ku manza zabo, bakanateganya amafaranga zizabatwara. Ati “ Urubanza ni umushinga nk’iyindi, ugomba kuwutangira ufite amafaranga kandi ubona ko uzunguka, wasanga nta nyungu irimo ukawureka”. Ibi kandi byaje gushimangirwa na Minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston, nawe uburira abanyarwanda kwirinda guhubukira inkiko, bakajya babanza bakibaza icyo bizabafata. Mu marenga ati “ si ukugama ku rukiko ngo uhave utanze ikirego”[utabiramukanye]. Hari inzira nyinshi zashyiriweho abanyarwanda mu gukemura amakimbirane bitagombye inkiko. Harimo kuganira mu muryango mugari, kwegera inzego z’ibanze no kuburanira mu bunzi. Ibi byose byagombe kubanza kwitabazwa, ikinaniranye akaba ari cyo gisjyikirizwa inkiko, aka ya mvugo y’ikinyarwanda ngo “Ku rukiko si ku rukiniro”.

Karegeya Jean Baptiste


Tanga igitecyerezo

Who are you?